Abedi na Ismaël Pichou mu muryango winjira muri Yanga

Abakinnyi babiri mpuzamahanga b’ikipe y’igihugu y’u Burundi na Kiyovu Sports, Bigirimana Abedi na Nshimiyimana Ismaël uzwi nka Pichou bashobora kugurwa na Yanga SC yo muri Tanzania.

Kiyovu Sports yiteguye kuba yatanga abakinnyi ikipe yose yakenera igihe baba bumvikanye

Kuva mu mwaka wa 2020 ubwo Bigirimana Abedi yasinyaga amasezerano muri Kiyovu Sports, yagiye yifuzwa n’amakipe atandukanye ariko ntatange ibyo ubuyobozi bw’ikipe ye bwifuza.

Kuri iyi nshuro, hiyongereyeho mugenzi we wahamusanze, Nshimiyimana Ismaël [Pichou] bombi bafatiye runini ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Bigirimana yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu, ari gukina umwaka we wa Kabiri, mu gihe Nshimiyimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ariko amaze gukina umwe asigaje undi.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yemeje amakuru avuga ko umuyobozi wa Yanga SC, Eng. Hersi Said n’umutoza wungirije w’iyi kipe, Kaze Cedric, bari mu Rwanda kandi ibiganiro birimbanyije.

Ati “Yego baje mu Rwanda. Ibyabazanye ni ibiganiro hagati yacu na bo ku bakinnyi bacu barimo Abedi na Pichou.”

Gusa uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo izi ntumwa za Yanga SC zageze mu Rwanda, we atarabonana na bo ariko biteganyijwe ko ku wa Gatanu bicarana ku meza bakagirana ibiganiro byimbitse.

Ati “Kugeza ubu ntabwo turicarana n’ubwo bari ino. Tuzabonana tuganire.”

Mvukiyehe abajijwe niba ikipe yiteguye kugurisha abakinnyi ngenderwaho, yasubije ko uretse umuryango we ariko ibindi byose yabigurisha.

- Advertisement -

Ati “Uwo ntagurisha ni umugore n’abana gusa.”

Kuri uyu wa Kane, Kaze Cedric na Eng. Hersi Said, barebye imyitozo ya Kiyovu Sports yabereye kuri Stade Mumena aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ikanahakinira imikino ya gicuti.

Undi mukinnyi wa Kiyovu Sports ushobora kugurwa, ni rutahizamu w’umugande, Emmanuel Arnold Okwi bivugwa ko yaganiriye na Simba SC yo muri Tanzania, cyane ko yigeze kuyikinira. Gusa uyu rutahizamu bivugwa ko ashobora no kwerekeza hanze y’Umugabane wa Afurika.

Uretse aba bakinnyi ba Kiyovu Sports, undi mukinnyi bivugwa ko yifuzwa na Yanga SC, ni rutahizamu w’umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Essombe Andre Onana. Biravugwa ko Eng. Hersi Said agomba kugirana ibiganiro na Rayon.

Mu gihe aba bakinnyi ba Kiyovu baba berekeje muri Yanga SC, baba bahasanze mugenzi wabo, Saido Ntibazonkiza n’umutoza wungirije, Kaze Cedric.

Kiyovu Sports irahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona
Okwi nawe ashobora kugenda!
Ismaël Pichou afasha cyane Kiyovu mu kibuga hagati
Abedi ni umwe mu beza Kiyovu Sports igenderaho