Rwirangira ahatanye na Sauti Sol mu bihembo bya Muzika

Umuhanzi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira ahatanye n’abahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihembo bya Tanzania Music Awards.

Alpha Rwirangira ahatanye mu bihembo bikomeye muri Tanzania

Alpha Rwirangira ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba aho ahanganye n’abahanzi barimo Eddy Kenzo, Ali Kiba na Sauti Sol.

Uyu mugabo yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2009 ubwo yegukanaga irushanwa rya Tusker Project Fame Season 3, azwi mu ndirimbo yakoranye n’ibyamamare nka A.Y ndetse na Bebe Cool zakanyujijeho mu Karere.

Mukiganiro Alpha Rwirangira yagiranye n’UMUSEKE yagaragaje ko yishimiye Cyane kugaragara mu bihembo bikomeye bitangwa muri Tanzaniya bizwi nka Tanzania Music Award.

Ibi bihembo si ubwa mbere abyitabiriye kuko mu mwaka wa 2011, indirimbo ‘Songa Mbele’ yakoranye na A.Y yahatanye muri ibi bihembo.

Yabwiye UMUSEKE ko n’ubwo amaze iminsi atagaragara cyane mu muziki atari kure yawo kuko ari gutegura album yise ‘Wow’ iriho indirimbo zihimbaza Imana gusa.

Alpha Rwirangira uhatanye muri Tanzania Music Awards aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Mengi’ mu mezi icumi atambutse.

 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -