Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze mu Repubulika ya Congo [Congo Brazaville] mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ku butumire bwa mugenzi we Denis SASSOU N’GUESSO.
Ni uruzinduko yatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Mata 2022, mu rwego rwo kurushaho guhamya umubano n’ubushuti biri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville.
Nyuma yo kwakirwa i Brazaville, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame arageza ijambo ku mitwe yombi y’Inteko Nshinga Mategeko ya kiriya gihugu.
Kuri gahunda y’uruzinduko rw’umukuru w’u Rwanda, abakuru b’ibihugu byombi baragirana ibiganiro mu muhezo, ndetse hasinywe n’amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we Denis SASSOU N’GUESSO biteganyijwe ko bazasura Umujyi wa Oyo uri mu gace ka Cuvette, ni mu birometero 400 uvuye Brazzaville, aka gace kiganjemo cyane ubworozi buteye imbere.
U Rwanda na Congo Brazzaville bafitanye umubano kuva mu mwaka w’ 1982. Iki gihugu gicumbikiye abanyarwanda basaga 8, 460 bahungiyeyo mu 1994, gusa bakaba batagifatwa nk’impunzi kuko sitati y’ubuhunzi yakuweho mu 2017. Bamwe muri bo bakomeje gusaba ubwenegihugu.
Mu 2016 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye, ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Brazzaville.
Mu Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Congo, Denis Christel Sassou Nguesso nabo basinye amasezerano ajyanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, kubugangubanga ibidukikije, ubucuruzi n’ibindi birimo guteza imbere ingendo zo mu kirere.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW