Amavubi agiye kubona umufatanyabikorwa uzayambika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, mu minsi iri imbere ishobora kubona umufatanyabikorwa uzayiha imyenda yo kwambara n’ibindi bikoresho.

Ikipe y’Igihugu Amavubi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryohereje intumwa ku mugabane w’i Burayi, mu rugendo rw’akazi.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, Komiseri ushinzwe gushakira amasoko iri shyirahamwe, Cyamwenshi Arthur na Komiseri ushinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru, Nkusi Edmond Marie, ni bo bari i Burayi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko aba bagomba guca mu bihugu birimo u Buholandi, n’u Bubiligi.

Bagiye gushaka uruganda baganira na rwo kugira ngo babe bagirana amasezerano y’ubufatanye. Aya masezerano azaba akubiyemo ibijyanye no kwambika Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, mu gihe iyi kipe na yo izamenyekanisha urwo ruganda.

Uretse gushaka ubu bufatanye, Nkusi Edmond nk’Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, biteganyijwe ko azaganira n’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi hagamijwe kubumvisha impamvu yo gukinira igihugu cyabo.

Kugeza ubu, Amavubi yambara imyenda ya Errea ariko yagiye inambara indi y’inganda zirimo AMS n’izindi.

UMUSEKE.RW