AMAVUBI ntagitiye Stade yo kwakiriraho imikino ya CAN2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwafunze by’agateganyo stade ya Huye kubera imirimo yo kuyisana  mu rwego rwo gushaka ibisubizo bya vuba ku kibuga ikipe y’igihugu Amavubi izakiriraho Senegal mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN-2023.

Stade ya Huye iri gusanwa ngo izakire umukino w’u Rwanda na Senegal

Mu itangazo ryasohowe n’Akarere ka Huye kuri uyu wa Gatatandatu, tariki 23 Mata 2022, ryamenyesheje abantu ko guhera uyu munsi, iyi sitade ifunzwe kubera ibikorwa byo kuyisana.

Itangazo rigira riti “Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 23 Mata 2022, sitade mpuzamahanga ya Huye ifunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya.”

Iyi sitade ifunzwe by’agateganyo mu gihe Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amagaru muri Africa CAF yamaze kumenyesha u Rwanda ko nta sitade yemewe yakinirwaho amarushanwa ya CAF, ibi byabaye ihurizo rikomeye hibazwa aho u Rwanda ruzakirira imikino yo gushaka itike ya CAN 2023.

Ku ikubitiro umukino wo mu itsinda L u Rwanda rubarizwamo ruzakira uteganyijwe hagati ya tariki 13-14 Kamena 2022 na Senegal, nyuma yo gukubuka Maputo gukina na Mozambique hagati ya tariki 4-5 Kamena.

Amasitade yose yo mu Rwanda ntayujuje ibisabwa na CAF, gusa umwe mu bantu ba FERWAFA yavuze ko bahaye icyifuzo CAF cyo gusana Sitade ya Huye ikaba yakoreshwa by’igihe gito. Nubwo yasanwa ariko ibisabwa na CAF ngo biragoye ko igihe kibura byaba byamaze kuzuzwa nubwo bishoboka.

Mu gihe sitade ya Huye yavugururwa ariko CAF ntinyurwe ko yakakira imikino yayo, u Rwanda rugomba gushaka aho rwakakirira imikino yarwo hanze y’u Rwanda. Ibi kandi niko byagenda ku makipe yasohokera igihugu mu mikino Nyafurika.

Tariki 19 Mata 2022, nibwo u Rwanda rwisanze mu itsinda rya L mu matsinda yo gushaka itike yo kujya muri CAN ya 2023 izabera muri Cote d’Ivoire. U Rwanda ruri kumwe na Benin, Senagal na Mozambique. Mu itsinda hakaba hazamuka amakipe abiri.

Igisubizo cya sitade zemewe na CAF mu Rwanda kitezwe kuri sitade nkuru y’igihugu, Amahoro i Remera yatangiye kujyanishwa n’igihe ariko kuyivugurura bibaka bizafata igihe.

- Advertisement -
Itangazo rifunga by’agateganyo stade ya Huye

 

NKURUNZIZA JEAN BAPTISTE / UMUSEKE.RW