Arasaba abagiraneza kumufasha kujya kwivuza kanseri y’amaraso mu Buhinde

Uwingabire Chantal wo mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, urembejwe na Kanseri yo mu maraso arasaba ubufasha bwo kujya kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde.

Uwingabire Chantal arasaba abagiraneza kumufasha kujya kwivuza mu Buhinde

Hakenewe amafaranga angana na Miliyoni 8 y’u Rwanda ya tike y’indege n’uburyo bwo kubaho we na Musaza we uzamuha umusokoro.

Umubyeyi we avuga ko muri Kamena 2021 Uwingabire Chantal yatangiye aribwa umutwe bagerageza kumuvuza ahashoboka hose, nyuma aza gufatwa n’ikibyimba mu muhogo cyaje kumuzahaza cyane.

Bitangira, baketse ko ari Covid-19 kuko yaribwaga umutwe, akagira umuriro, aribwa no mu muhogo.

Uyu mukobwa w’imyaka 26, ubwo yageraga ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera (ADEPR Nyamata) basanze yarabuze amaraso, bamubwira ko iyo atinda byari kumuviramo urupfu.

Ibitaro bya ADEPR byamuhaye transfert yo kubonana na muganga w’amaraso n’uw’umuhogo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Inshuro zose yajyaga ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, kuva mu Kuboza 2021 bamusanganye ikibyimba mu muhogo bamuha imiti ibigabanya ariko biranga biba iby’ubusa.

Mu ntangiriro za Mutarama 2022 nibwo yagiye ku bitaro bizwi nko kwa Kanimba mu Mujyi wa Kigali, aza kubwirwa ko arwaye Kanseri mu bizamini byafashwe.

Yaje koherezwa muri CHUK na bo bakoze ibizamini basanga ari kanseri bamwohereza ku bitaro byitiriwe umwami Faisal ariko agorwa n’ubushobozi kuko bashakaga ko yivuza ijana ku ijana (Yakoreshaga Mituweli).

- Advertisement -

Ubwo yari arwariye muri CHUK, ibizamini bye byoherejwe muri Faisal basanga ari kanseri yo mu maraso yarageze no mu magufa.

Agira ati “Ibizamini byanjye byoherejwe Faisal basanga ni kanseri yo mu maraso ariko yaramaze kugera no mu magufa.”

Ibizamini byafashwe by’umusokoro byerekanye ko yavurirwa mu Buhinde (India) akongera kugira ubuzima bwiza.

Mama we ati “Muganga amufata ikizamini cy’umusokoro ahita abwira abaganga ko uburwayi bwe bwavurwa rwose bukanakira, ko ikibazo ari umusokoro mubi yajya mu Buhinde bagashyiramo umwiza.”

Umubyeyi we yegereye inzego z’ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima na RSSB bemera kumuvuza mu gihugu cy’Ubuhinde, ariko asabwa gushaka amafaranga y’urugendo n’uburyo bwo kubayo.

Ikibazo cyaje kuba itike y’indege n’amafaranga azafasha kuba mu Buhinde Uwingabire na Musaza we uzamuha umusokoro.

Ibyangombwa by’inzira byamaze kuboneka ku buryo umunsi isaha n’isaha amafaranga yabonekera bahita bajya mu Buhinde.

Imibare y’amafaranga yo kubafasha kugera muri kiriya gihugu no kubayo mu gihe ari kuvurwa ni Miliyoni Umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwingabire Chantal avuga ko ubushobozi bwabashizeho, agasaba abafite umutima w’urukundo kumugoboka akajya kwivuza.

Kuri ubu Chantal Uwingabire aho arwariye iwabo mu Murenge wa Rilima, avuga ko arembejwe n’umubiri ariko yizera ko Imana izamufasha akongera kumera neza.

Ati “Mba numva mfite icyizere ko umunsi ku munsi nzakira, havaho ikintu kimwe haza ikindi.”

Uwingabire ashima abantu bose bamubaye hafi barimo abo biganye, abo azi n’abo atazi, abasabira umugisha ku Mana.

Ati“Ndasaba ubufasha bw’amasengesho, hari icyizere ko ndamutse ngiyeyo nkajya kuvuzwa nakira nkasubira mu buzima busanzwe, Imana yabampera umugisha.”

Uwingabire Chantal yasoje amashuri muri GS Indangaburezi mu Ruhango aho yize Electronic Telecommunication, afite umwana w’umukobwa yabyaranye n’umusore ukora uko ashoboye akamufasha mu bushobozi bwe.

Uwifuza gufasha Uwingabire Chantal ubufasha yabunyuza kuri numero 0788709004 ibaruye kuri (UFITESE HENRIETTE) no kuri Konti iri muri Equity Bank 4004100487234.

Kanda hano utange ubufasha unyuze ku rubuga rwa Saveplus

https://saveplus.io/causes/Dufatanyije-twese-twafasha-Uwingabire-Chantal-+02000408015551?lang=en

Umubyeyi we avuga ko bizeye ko nabona ubushozi bwo kujya kwivuza azakira akamera neza
Uwingabire mbere atarafatwa n’ubu burwayi yari umukobwa mwiza ushinguye

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW