Badufungira imipaka bagira bate tugomba kubaho – Kagame

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame yasabye Abayobozi gukora ibishoboka byose u Rwanda rukabona iby'ibanze rudashingiye ku mahanga

*P.Kagame yakebuye abantu “bagize intego nyamukuru kwitukuza ngo base n’Abazungu”

Perezida Paul Kagame wari umushyitsi mukuru muri Congress ya RPF-Inkotanyi yasabye abanyamuryango gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo by’ibanze byugarije igihugu mu nzira zose zishoboka.

Perezida Paul Kagame yasabye Abayobozi gukora ibishoboka byose u Rwanda rukabona iby’ibanze rudashingiye ku mahanga

Perezida Kagame muri iyi Congress yabereye kuri Kigali Arena yavuze ko u Rwanda ari igihugu kidakora ku Nyanja, avuga ko ibyo buri wese adakwiye kubyibutswa kuko bizwi. Yavuze ko Amajyepfo, Amaruguru ndetse n’Iburengera zuba bashobora gufunga imipaka ariko u Rwanda ntirupfe.

Ati “Duhanganye no kugira ngo tubeho byanze bikunze, badufungira imipaka bagira bate tugomba kubaho, nibura tugomba kugira bike bitubeshaho, ibishoboka. Urugero rumwe kuki twakwicwa n’inzara, cyangwa kuki twagomba guhora tureba guhaha hanze, kuki tutakora ibishoboka mu buryo bwo kwihaza tukagera aho dushobora nyine, ibintu byose byaba byabaye bibi tukaba tuzi ngo ibyo dufite si byinshi nk’uko tubyifuza ariko n’ibike bishobora kudutunga bikatunyuza muri iki kibazo, naho nujya kuranga ukajya mu bindi bidafite agaciro bujya gucya usanga bya bindi navugaga byabaye, iyo byaba FPR muvuga ijyahe ijyenza ite? FPR ni ugukemura ibyo bibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda, RPF-Inkotanyi, n’Abanyarwanda uko abizi batajya bemera gukoreshwa mu nyungu z’abandi bo ntacyo bari bukuremo, akemeza ko indagaciro y’u Rwanda ari ukugira bike byiza, no gushaka uko byongerwa bikaba byinshi.

Mukorogo—Kagame ati “Bashaka kwitwika ngo bamere nk’Abazungu”

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibintu byinjira mu gihugu bifasha abantu kwitukuza ngo base n’Abazungu kandi ibyo bintu bigira ingaruka zikomeye ku mubiri w’abantu.

Ati “Hari ikibazo nari nzi ko muri RPF tutakigira, abantu batwika imibiri yabo ngo base nk’abazungu, hari ibintu bitwika abantu kandi bigira ingaruka mbi cyane, … ugasanga abantu intego yabo ya mbere ni ukwitukuza, ariko rero hari abagira ibyago bashaka kwitukuza bakaba umuhondo, bakaba icyatsi kibisi, bakaba…ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya…Amafaranga dukoresha muri ibyo yadufasha gukemura ibindi, ntimukiyange uko muri.”

Perezida Kagame yasabye abantu kubana neza, umwe akareba akamaro undi afite kuri mugenzi we.

- Advertisement -

Mu bindi byaniriweho muri iyi Congress ni ikibazo cyo kuboneza imbyaro, guteza imbere amashuri y’imyuga ndetse hanavuzwe ku byiciro bishya by’Ubudehe.

RPF- Inkotanyi isigaje imyaka ibiri kuri manda ya Perezida Paul Kagame yatangiye muri 2017, bityo kuri we ngo iyi Congress ni umwanya wo kureba aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo batumwe n’abaturage ngo babafashe gutera imbere no kuzamura imibereho yabo.

Perezida Kagame yihanganishije ababuze ababo kubera icyorezo cya Covid-19 ariko anabashimira uburyo babyitwayemo mu kukirwanya, uko bafatanyije mu bushobozi, ndetse avuga ko byerekanye ko banahangana n’ibindi byaza bitari Covid-19.

Minisitiri Dr Uziel Ndagijimana ayoboye ikiganiro cyavugaga ku bukungu

UMUSEKE.RW