FERWAFA na Minisports bari guhugura abatoza 50 b’ingimbi n’abangavu

Mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB) ku bufatanye na Arsenal FC yo mu Bwongereza, na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, batangije amahugurwa ku batoza 50 b’ingimbi n’abangavu.

Abatoza 50 babarizwa mu bana, bari guhugurwa

Ni amahugurwa y’iminsi itanu ari kubera muri Kigali Marriot Hotel. Yatangiye tariki 26, azasozwa tariki 30 Mata, 2022.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’abatoza bavuye muri Arsenal, Simon McManus na Kerry Green batoza ingimbi n’abangavu b’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Nyuma yo kwirirwa mu ishuri mu masaha ya mbere ya saa sita, mu masaha akurikiyeho aba batoza bajya muri Cercle Sportif de Kigali gushyira mu ngiro ibyo baba bahuguwemo mu gitondo.

Impamvu y’aya mahugurwa, ni uguteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda biciye mu kongerera ubumenyi abatoza b’ingimbi n’abangavu kuko ari ryo zingiro ry’iterambere rya ruhago.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ritangiza aya mahugurwa, ryari rihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Muhire Henry wasabye aba batoza gufatisha amaboko yombi aya mahirwe y’imboneka rimwe.

Bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu, Amavubi, barimo Kayihura Yussuf uzwi nka Tchami na Uwacu Jean Bosco, ni bamwe mu bari gukurikira aya mahugurwa nk’abatoza basanzwe babarizwa mu bana.

Bamwe mu bakiniye Amavubi bari muri aya mahugurwa
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry (Uri hagati) niwe watangije aya mahugurwa
Amahugurwa ari gutangwa n’abatoza bavuye muri Arsenal

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW