Gasabo: Ibikorwa byo gufasha abana bafite ubumuga byageze ku batuye i Nduba

Umuryango Love With Actions, usanzwe ukorera mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo mu bikorwa bifasha abana bafite ubumuga bo mu miryango ikennye, ababyeyi bo mu Murenge wa Nduba, mu tugari twa Gasanze na Gatunda barishimira ko wabegereye.

Ubuvuzi bwo kugorora abana butangwa na Love with Actions bufasha umwana gukura

Mu buhamya bahaye UMUSEKE bavuze ko mu bihe bitandukanye bagorwaga no kuvuza abana babo kuko kenshi ibigo bisanzwe byita ku bafite ubumuga biri kure kandi nta mikoro bafite.

Nyirabatsinda Justine afite umwana ufte ubumuga bw’ingingo. Yagize ati ”Uyu  mwana kuva namubyara, nabaye nk’igicibwa, bigeze aho nza kuruha, bisa naho umugabo na we amera nk’untereranye. Ubushobozi bw’uyu mwana byo burahenze kuba namuvuza. Duhuye na Love with Actions, narabyakiriye nishimye kuko najyaga njya kumuvuza kure naho nta bushobozi bunjyanayo.”

Umwana we amaze kugira imyaka umunani, kuva i Gasanze, ajya i Nyanza ya Kicukiro akanakomeza ajya i Rilima mu Karere ka Bugesera kumuvuza ngo itike ni nini cyane, hakiyongeraho ko nta mumotari ushobora kuba yamutwara.

Ati “Umuryango wa Love With Actions uje ari igisubizo, uvuza abana bacu, tugahura n’ababyeyi bandi tukumva tugarutse mu buzima.”

Gusa uyu mubyeyi yavuze ko muri sosiyete Nyarwanda hari bamwe bagifata abafite ubumuga nk’abantu badafite agaciro agasaba ko iyo myumvire yahinduka.

Nikuze Marie Claire, utuye mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gatunga, Umudugudu wa Murengero, afite umwana w’imyaka itatu yavukanye ubumuga bw’amaguru, bwatewe n’akabyimba ko ku mugongo.

Yavuze ko rimwe na rimwe hari ubwo umwana ufite ubumuga adafatwa neza mu muryango Nyarwanda, akishimira kuba uyu muryango Love With Actions waramwegereye ndetse uzamufasha kuvuza umwana we.

Ati “Akato ntabwo kabura ku mwana wavukanye ubumuga. Uwavukanye uburwayi nk’ubu hari igihe yinyaraho atabizi, hari igihe biba ngombwa ko mba ntari kumwe na we, aho namusize ntibamwiteho kubera ikibazo afite.”

- Advertisement -
Abayobozi batandukanye bo mu Murenge wa Nduba bataha ikigo gishya cya Love with Actions

Yavuze ko yagiye i Gatagara ariko kubera ko nta bushobozi biza guhagarara ibyo gukomeza kuvuza umwana we.

Agira ati “Hari igihe uba nta muterankunga ufite bikaba ngombwa ko wikodeshereza hanze y’ikigo. Urumva ko kubaho biba bigoye no mu rugo wasize umuryango. Ariko nk’ubu batwegereye bizadufasha.”

Umuyobozi w’Umuryango Love With Actions, Kubwimana Gilbert yavuze ko imiryango 56 yifuje ko yakwitabwaho ariko nyuma hatoranywa imiryango 20 ikeneye ubuvuzi bwihutirwa no kwitabwaho kurusha indi, agasanga hakiri urugendo ndetse bisaba ubufatanye n’izindi nzego.

Ati “Nibwira ko ari urugendo rwa buhoro buhoro ndetse nkeka ko n’imiryango yose isigaye tuzayigeraho. Twatangiranye n’Utugari tubiri kandi Nduba ifite turindwi, twose tuzatugeramo.”

Yavuze ko mu gihe gito batangiye gukorana n’ababyeyi bitanga icyizere ko serivisi zizabageza kure.

Muhire Simon Pierre ahagarariye Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Murenge wa Nduba, yavuze ko yishimira porogaramu zashyizweho zishyigikira umuntu ufite ubumuga, gusa ko hakiri imbogamizi zitandukanye.

Ati ”Imbogamizi zo ziracyahari. Iyo urebye ku burezi bw’abana, ku bukungu bw’imiryango yabo cyane cyane ubuvuzi bureba abana bafite ubumuga. Ariko iyo tureba ibikorwa bigenda bikorwa, porogaramu zigenda zigaragara, bigenda biduha ishusho y’uko ejo bundi ibintu bizagenda neza ari naho bisaba imbaraga zo kutabyirengagiza yaba Leta, ndetse n’abafatanyabikorwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko n’imyumvire y’ababyeyi ku bana bafite ubumuga ikiri hasi ndetse bakanagorwa n’uko imiryango ifite abana bafite ubumuga bagorwa n’amikoro make.

Imiryango 20 ni yo yatangiranye n’uyu muryango wita ku bana bafite ubumuga butandukanye, Love With Actions.

Ufite gahunda yo kujya wakira  abana bafite  imyaka kuva ku mwaka kugeza kuri  16. Love With Actions itanga serivisi z’ubuvuzi, za Physiotherapy, Occupation Therapy, no mu buvuzi bufasha ufite ubumuga kwifasha.

Love With Actions ifasha no guteza imbere imiryango y’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu ndetse no kurwanya imirire mibi y’abana bafite ubumuga.

Icyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ufite intego yo gukomeza gukorera ubuvugizi abana bafite ubumuga.

Umuyobozi wa NCPD mu Murenge wa Nduba avuga ko hakiri urugendo ngo abafite ubumuga bakirwe muri sosiyete
Abantu bafite ubumuga ngo baracyakorerwa ihezwa, abandi bafite imbogamizi zinyuranye

 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW