Guhindura ikipe kwa Kiyovu kwayikozeho imbere ya Gasogi

Ikipe ya Kiyovu Sports yari yahinduye abakinnyi basanzwe babanzamo, yatsinzwe na Gasogi United yatumye igabanya umuvuduko wo kwiruka ku gikombe cya shampiyona.

Umukino wabayemo guhangana

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 23 wa Shampiyona. Umukino wari utegerejwe na benshi, ni uwa Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wabanjirijwe n‘uwa Police FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0. Mbere yo gutangira kw’uyu mukino kandi, habanje gufatwa umunota umwe wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.

Saa cyenda n’iminota icumi, ni bwo Uwikunda Samuel wayoboye uyu mukino, yahushye mu ifirimbi itangiza umukino abakunzi ba Kiyovu Sports bari baje kureba ari benshi.

Ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye idafite umwe muri ba myugariro bayo bahagaze neza, Ngendahimana Eric wavunikiye i Rubavu ku mukino w’igikombe cy‘Amahoro iyi kipe iheruka gutsindamo Marine FC igitego 1-0.

Uretse uyu mukinnyi ariko, abatoza bari bahinduye ikipe isanzwe ibanzamo kuko Benedata Janvier wari unsazwe abanzamo muri batatu bo hagati, yabanje ku ntebe y’abasimbura, Muzamiru Mutyaba abanza mu kibuga na we yahinduriwe umwanya.

Uku guhindura umukinnyi umwe, kwatumye Bigirimana Abedi asubira inyuma ho gato, hanyuma Mutyaba akina muri ba rutahizamu.

Kutagira Benedata Janvier uzwi nka Jijia, byatumye Malipangu Thèodore ukina muri Gasogi United, akinisha neza ikipe ye kuko atigeze abona umubangamira hagati ya Abedi na Pichou bazwiho gukina begera imbere.

Ikindi cyagoye ikipe ya Kiyovu, ni ukubona umusimbura mwiza wa Ngendahimana Eric kuko Mutangana Derrick wari wamusimbuye ataherukaga gukina, ndetse utari umunsi we mwiza.

- Advertisement -

Ni umukino woroheye Gasogi United, biciye kuri Hassan Djibrine, Armel Ghislain na Malipangu Thèodore bari bagoye, bakinishaga ikipe yabo kuko imipira yose yabacagaho yatezaga ikibazo mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.

Nyuma yo gukomeza kugora Kiyovu, byaje kuba bibi kuri iyi kipe yo ku Mumena, ku munota wa 44 ubwo Mutangana Derrick yakoreraga ikosa Hassan mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Uwikunda yemeza penaliti yahise yinjizwa na Malipangu Thèodore, maze igice cya mbere kirangira Urubambyingwe ruri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Kiyovu Sports, yahise ikuramo Bizimana Amiss asimburwa na Muhozi Freddy wasabwaga gufasha ikipe ye mu busatiri n’ubwo bitayoroheye kuri uyu munsi.

Gusa izi mpinduka nta kinini zahinduye n’ubwo Muhozi imipira yose yacishaga ku ruhande nta kibazo yigeze iteza kuri Gasogi United.

Mu gukomeza kurusha hagati mu kibuga ikipe ya Kiyovu, niho gutsindwa igitego cya Kabiri ku munota wa 58 ku mupira Hassan Djibrine yakuye hagati arawuzamukana kugeza ateye ishoti rikomeye ryaruhukiye mu nshundura z’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

Umutoza Haringingo Francis wa Kiyovu yahise akuramo Muzamiru Mutyaba ku munota wa 66 asimburwa na Benedata Janvier wasabwaga kubuza Malipangu kongera kujyana imipira imbere kuko ari we wari uyoboye umukino wa Gasogi. Ninako Mugenzi Bienvenu na we yahise asimburwa na Mugenzi Cedric.

Gusa izi mpinduka nta kinini zigeze zifasha ikipe yabo. Uko iminota yicuma, ni ko byarushagaho gukomerera Kiyovu yongeye gukora impinduka igakuramo myugariro Mutangana Derrick wasimbuwe na Tuyishime Benjamin.

Mbere gato y’uko iminota 90 yuzura bakongeraho itanu, Kimenyi Yves umunyezamu akaba na kapiteni w’iyi kipe yo ku Mumena yeretswe ikarita itukura nyuma yo gucyocyorana na Malipangu Théodore na we weretswe ikarita y’umuhondo.

Byatumye Serumogo Ally Omar asohoka mu kibuga hinjira umunyezamu wa Kabiri wa Kiyovu, Nzeyurwanda Jimmy Djihad.

Gasogi United na yo yahise ishyiramo Yamin Salum asimbura Armel Ghislain.

Umukino warangiye ikipe ya Gasogi United yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0, bituma Kiyovu Sports iguma ku mwanya wa Mbere ariko igumana amanota 50. Ibi bivuze ko APR FC nitsinda umukino wa Bugesera FC uzakinwa ku Cyumweru tariki 16 Mata, izahita ifata umwanya wa Mbere n’amanota 51.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Gasogi XI: Cuzuzo Gaêl, Nkubana Marc, Bugingo Hakim, Kazindu Bahati Guy, Mbogo Ally, Kaneza Augustin, Herron Berian, Malipangu Thèodore, Armel Ghislain, Kabanda Serge, Hassan Djibrine.

Kiyovu Sports XI: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Mutangana Derrick,  Ndayishimiye Thierry, Nshimiyimana Ismaël Pichou, Bigirimana Abedi, Bigirimana Amiss, Muzamiru Mutyaba, Mugenzi Bienvenu, Emmanuel Arnold Okwi.

Indi mikino yabaye:

Police FC 1-0 Musanze FC
Rutsiro FC 1-0 Etoile de l’Est FC

Tariki 16 Mata, 2022:

Gorilla FC vs Rayon Sports (15h, Stade Regional)
Marines FC vs Gicumbi FC (15h, Stade Umuganda)
Mukura VS vs Espoir FC (15h, Stade Huye)

Tariki 17 Mata, 2022:

Bugesera FC vs APR FC (15h, Stade Bugesera)
AS Kigali vs Etincelles FC (15h, Stade Regional)

Kiyovu ishobora gutakaza umwanya wa Mbere
Gasogi United yatokoje amata ya Kiyovu

UMUSEKE.RW