Gupfobya Jenoside bitoneka ibikomere by’uwarokotse- Impuguke mu mitekerereze ya muntu

Imyaka 28 irashize u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari na ko ku Rwanda by’umwihariko rugana ku rugendo rwo kwiyubaka, gusa hirya no hino haboneka ibikorwa byo gupfa Jenoside, impuguke zikabona ko bikomeretsa cyane abayirokotse.

Iyi nka nyirayo yasanze yatemewe mu kiraro ihita ipfa

Mata 1994, yabaye icuraburindi ku Banyarwanda, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga urw’agashinyaguro. Ni ukwezi kwasigaye mu mitwe y’Abanyarwanda, bibera isomo amahanga yatereranye abicwaga kandi yari afite ububasha.

Nubwo u Rwanda rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yongeye gufasha kubanisha Abanyarwanda.

Gusa, hari bamwe bakomeje kugaragaza ko bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanayipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga, ndetse bagakora ibikorwa bitoneka uwarokotse Jenoside.

Urugero ni urwo mu Murenge wa Karembo, Akagari ka Nyamirambo mu Mudugudu wa Rwakayango mu Karere ka Ngoma, aho mu masaha ya saa moya zo ku wa 11 Mata 2022, umuturage witwa Gahikire Frederic, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, inka ye bayisanze yapfuye, yatemwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Bayisanze mu kiraro bayitema itako.

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Ndayisaba Steven yabwiye UMUSEKE ko uyu muturage nta kibazo yari afitanye n’umuntu, gusa ko bikigenzurwa ngo harebwe niba bifitanye isano n’ibihe u Rwanda rurimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Umuturage yabyutse mu gitondo agiye kugaburira inka kuko ahantu bazororera, ni mu masambu, ntabwo ari ahantu hegereye abantu.

Yagiye kuyigaburira mu gitondo asanga bayitemye ihita inapfa. Twarahageze, tureba uko bimeze turakurikirana.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yavuze ko aganira n’uwo muturage yavuze ko nta muntu akeka ndetse ko nta muntu waba ufitanye na we ikibazo.

Ndayisaba yavuze ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba uri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi kandi harebwe niba byaba bifitanye isano no muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorerewe Abatutsi 1994.

Ku wa 10 Mata 2022, nabwo mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyabitare mu Karere ka Kamonyi, inka ya Ruzindaza Paul uvuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994 yasanzwe mu kiraro yatemwe ku ijosi n’abantu bataramenyekana.

Uyu mugabo yavuze ko nta kibazo yari afitanye n’abantu ndetse bari babanye neza n’abaturanyi be.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Ndahayo Sylvere, yabwiye UMUSEKE ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane uri inyuma yabyo.

Uwatemye iyi nka ntabwo aramenyekana

 

Impuguke mu mitekerere ya muntu  isanga ari ugutoneka uwarokotse…

Mudahogora Chantal ni umunyarwandakazi utuye muri Canada, akaba umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari impuguke mu mitekerereze n’amarangamutima bya muntu.

Yabwiye UMUSEKE ko ibikorwa bipfobya ndetse bigahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bisubiza inyuma uwayirokotse ndetse bikamukomeretsa.

Ati “Nimba hari ikintu cyangiza ubwonko bw’umuntu warokotse Jenosideni bariya bantu bayihakana cyangwa bakayipfobya. Twayibayemo, muri Mata umuntu aba yibuka ibyabaye n’ibyamubagaho, tuba turi kugenda urugendo twagenze, yaba mu ntekerezo, mu mutima, mu marangamutima, bigakubitiraho y’uko urwo rugendo wagenze ubona abawe bwicwa, ubona ibyabaga. Umuntu akaza akakubwira ngo Jenoside ntiyabayeho, niba hari ikintu gishora gusubiza inyuma cyangwa gutoneka ibikomere by’umuntu warokotse Jenoside ni icyo kintu cyo kuyihakana.”

Yakomeje ati “Amateka ya Jenoside, nitwebwe ubwacu, hari igice cyacu  cya muntu cyiba muri Jenoside tukagerageza guhangana na cyo, tugakomeza urugendo ariko nubwo bakubwira ngo umuntu akira ibikomere, ariko hasigara inkovu. Izo nkuvu rero turazibungabunga kuko zihora zitonekara. Ikintu cyo gupfobya cyica uwarokotse kurenza n’ikindi.”

Avuga ku bikorwa bitoneka uwarokotse, yagize ati “Hari ibintu ureba bikaguhungabanya. Nka kiriya kimasa bishe bagakuraho inyama ku itako, mpita mbona ku misozi aho twabaga twihishe, bari kwirukankana abantu, birukankana inka bazitera amacumu, imihoro kugeza igihe inka igwiriye hasi, icikiye intege, bagatangira kuyikatagura inyama batarayica ngo ipfe burundu.

Inka igataka kugeza ku munota wa nyuma. Ikintu nka kiriya kigusubiza inyuma kikamera nkaho usubiye muri bya bihe, ukabibona bushyashya muri ya mafoto. Ubwonko burongera bukakugarura ya mafoto yose.”

Yavuze ko umuntu  bishobora kumutera  ihungabana. Yongeyeho ko by’umwihariko muri ibi bihe abantu bari bakwiye kuba hafi y’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruheruka gutangaza ko mu myaka itatu ishize rumaze kwakira dosiye 1215 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

RIB ivuga ko mu  2019 yari yakiriye dosiye 404 z’ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bingana na 33%.

Mu 2020 dosiye z’ibi birego zari zagabanyutse zigera kuri 377 bingana na 31%. Mu 2021  yakiriye dosiye 389 nzingana na 32%. Mu mezi atatu abanza ya 2022 yari yakiriye dosiye 45 zingana na 3.7%.

RIB ivuga ko icyaha cyaje ku isonga mu 2021 ari icyaha cyo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hakiriwe dosiye 94 zingana na 55.6%. Hagakurikiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside aho hakiriwe dosiye 36 zingana na 21.1%.

Ni mu gihe icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hakiriwe dosiye 13 bingana na 7.6%.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW