Haje ikoranabuhanga rigamije kuzamura imyigire y’abafite ubumuga bwo kutabona

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bashyiriweho ikoranabuhanga ryifashisha imashini yitwa Orbit Reader 20 izajya ibafasha mu myigire yabo ndetse bakanayifashisha mu guhanahana amakuru y’amasomo n’abarimu babo.

Orbit Reader 20 yitezweho gukemura inzitizi mu myigire y’abana bafite ubumuga bwo kutabona

Ni imashini yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Mata 2022, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center, aho hasobanuwe imikorere n’imikoreshereze y’iyi mashini yitezweho koroshya uburezi bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona.

Iyi mashini ya Orbit Reader 20 ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe rifasha abanyeshuri bafite ubumuga mu myigire yabo, ije kunganira izari zisanzwe zikoreshwa n’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona mu kwandika inyandiko y’abafite ubumuga izwi nka Braille.

Bamwe mu banyeshuri bavuze ko bari basanzwe bahura n’imbogamizi zinyuranye harimo kuba imashini bifashishaga mu kwandika (Classic Braille) zigira urusaku, ibi bituma babangamira abanyeshuri bagenzi babo ndetse bikaba byanatuma batiga neza.

Umwe mu banyeshuri ba HVP Gatagara Rwamagana, Niyomukiza Samuel, yavuze ko hari imbogamizi bahuraga na zo mu kwandikisha imashini ya Strete na Styles harimo kuba wakipfumura intoki.

Yagize ati “Imbogamizi duhura na zo ni uko ushobora kwandika utayimenyereye ukaba wakipfumura intoki, ushobora kwibeshya ukandika nabi inyuguti bigasaba gukuramo urupapuro ugasiba byose ku buryo ukereza mwarimu n’abandi bari kwandika cyangwa gusoma.”

Ibi abihuriyeho na mugenzi we wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, wagize ati “Iki gikoresho gifite ibiro byinshi ku buryo itatwarwa na buri umwe, mu kwandikisha iyi mashini igiri urusaku rwinshi.”

Izi mbogamizi zose ku mashini zari zisanzwe zifashishwa n’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona mu kwandika, igisubizo cyabaye imashini ya Orbit Reader 20 izajya yunganira izisanzwe zikoresha n’abafite ubumuga bwo kutabona mu kwandika.

Akarusho kayo nuko ifite kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga inyandiko z’umunyeshuri, amasomo yatanzwe na mwarimu, ibitabo n’ibindi. Ibi byiyongeraho ko mwarimu akoresheje Bluetooth asangiza imikoro n’amasomo abanyeshuri kandi bakanabasha kungurana ibitekerezo akoresheje telefone igezweho ngendanwa ye.

- Advertisement -
Itangizwa ry’iyi mashini ryitabiriwe n’abayobozi mu ngeri zinyuranye

Uwase Yvette wiga ku ishuri rya HVP Gatagara Rwamagana wahuguriwe gukoresha iyi mashini nshya ya Orbit Reader 20, avuga ko yaje gukemura imbogamizi zose bahuraga nazo mu myigire y’abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Yagize ati “Iki gikoresho cy’ikoranabuhanga gikoreshwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona kidufasha kwandika no gusoma inyandiko ya Braille, kidufasha kubika amasomo n’ibitabo mu buryo bworoheje no guhanahana amakuru n’abantu dukoresheje Orbit Chat. Iki gikoresho kidufasha kwandika nta rusaku nk’izisanzwe ku  buryo wumva neza ibyo mwarimu avuga ndetse tukanabasha guhanahana amakuru na mwarimu.”

Hategekimana Joseph yiga mu mwaka wa Gatanu indimi n’ubuvanganzo ku ishuri rya HVP Gatagara Rwamagana, yasabye ko izi mashini zagezwa ku bandi banyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona nk’uko byakozwe muri gahunda ya mudasobwa ku mwana.

Ati “Icyifuzo nuko nk’uko hashyizweho gahunda ya mudasobwa ku mwana, nk’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona hakwiye kubaho gahunda ya Orbit Reader kuri buri munyeshuri kugirango natwe tugendane n’ikoranabuhanga. Iyi mashini ifite akamaro kanini natwe nk’abanyeshuri aya mahirwe duhawe tugiye kuyabyaza umusaruro twigana umuhate.”

Perezidante w’Umuryango w’Abafite ubumuga bwo kutabona RUB akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’uburezi, Dr Mukarwego Beth, yavuze ko iyi mashini ije gukemura inzitizi abarezi n’abanyeshuri bafite ubumuga bahuraga nazo.

Yagize ati “Iyi Orbit Reader ije gutanga ubufasha bukomeye ku bana bafite ubumuga bwo kutabona kuko imyigire yabo yari ifite ibibazo by’ibitabo, imfashanyigisho abarimu bakoresha  no guhana amakuru hagati ya mwarimu n’umunyeshuri, byari bigoranye ko umwana abonera amanota igihe kimwe n’abandi ariko ubu mwarimu azajya abasha gukosora vuba. Ibi bizajyana no gufasha abana gukorera ibizamini hamwe n’abandi kuko imashini bari basanzwe bakoresha zateza urusaku noneho bigatuma bakorera ahabonyine.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko ari intambwe ikomeye itewe mu kunoza ireme ry’uburezi no kubana bafite ubumuga bwo kutabona. Avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose izi mashini zikagezwa hirya no hino mu bigo by’amashuri.

Ati “Iyi Orbit Reader 20 yatangijwe gukoreshwa mu mashuri yacu tumaze iminsi tuyigerageza kandi aho byageragerejwe byagaragaje ko yoroshya ibyo mwarimu akora yigisha n’abanyeshuri biga ndetse abana barayishimiye. Akarusho kayo nuko umunyeshuri yahanahana amakuru na mwarimu amwandikira, noneho mwarimu akamusubiza amaze kubona ubutumwa kuri telefone ye.”

Dr Mbarushimana akomeza avuga ko bazakora ibishoboka byose ikoranabuhanga rigasakara mu mashuri yose kandi ihame ry’uburezi budaheza rikimakazwa, bakazakora ibishoboka byose izi mashini zikiyongera ku buryo umwana azabasha kugira imashini ye ku giti cye.

Iri koranabuhanga ryifashishwa mu myigire y’abafite ubumuga bwo kutabona biciye mu mashini ya Orbit Reader 20, ryatangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi REB, Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona na Kilimanjaro Blind Trust Africa ikorera mu bihugu bya Kenya, Tanzania, u Rwanda n’ahandi muri Afurika.

Ku ikubitiro iyi gahunda yatangiriye mu bigo by’amashuri bitandatu n’imashini 75, imashini imwe ikaba ifite agaciro k’amadorali y’Amerika 750$ ni mu gihe ihendutse ugereranyije n’izari zisanzwe zikoreshwa kuko zo imwe zaguraga 1000$. Abarimu 10 nibo bahuguwe ku ikubitiro kimwe n’abashinzwe kuzitaho 10.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko izi mashini zizagezwa hirya no hino mu mashuri

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW