Huye: Umugabo yishe umugore we wari utwite

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Huye, umugabo yishe umugore we amukubise ifuni

Dusabimana Charlotte w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye yishwe n’umugabo we amukubise ifuni mu mutwe amuziza ibihumbi 10 Frw.

Huye, umugabo yishe umugore we amukubise ifuni

Ibi byabaye kuri mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Mata 2022, bibera mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Karambi, mu Kagari ka Gishihe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye.

Birakekwa ko intandaro yo kuba uyu mugabo w’imyaka 40 yishe uwo bashakanye wari utwite ari amafaranga ibihumbi 10 Frw umugore yari abitse agenewe kugura ibati ryo gusana inzu yabo, uyu mugabo rero akaba yasanze yayakoresheje ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Dukundimana Cassien yahamirije UMUSEKE ko uyu mugabo yakoze iri shyano, agaya iki gikorwa kigayitse.

Ati “Nibyo byabaye nka saa sita z’ijoro. Gusa ntibari babanye nabi byatuma yica umugore we. Ni igikorwa tugaya, twamagana kandi dufatanyije nk’abatuye Kigoma twamaganye ubu bwicanyi.”

Dukundimana Cassien yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bakeka ko yaba yamujijije amafaranga ibihumbi 10,000Frw yo kugura ibati yamwakaga kugira ngo ayibikire.

Uyu mugabo nyuma yo gukora ibi akaba yahise atabwa muri yombi, aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Simbi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda CHUB gukorerwa isuzuma mbere yo kuwushyingura.

Aba bombi bakaba bari bafitanye abana batatu, gusa umugore yishwe atwite.

- Advertisement -

Abaturage bongeye kwibutswa ko bakwiye kubana mu mahoro bakirinda icyo ari cyo cyose cyatuma umwe mu bashakanye abura ubuzima, mu gihe hari ibitumvikanwaho bakegera ababagira inama.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW