Igikombe cy’Isi 2022: Senegal yatomboye neza, Ubudage buri mu itsinda ry’Urupfu

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi izabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022

Amakipe 32 yabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi muri Qatar yamaze kumenya amatsinda yayo, kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatanu, i Doha habaga tombola Senegal iheruka gutwara igikombe cya Africa iri mu itsinda A kimwe n’Ubuholandi. 

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022

 

Itsinda A rinarimo kandi Qatar izakira imikino, ndetse na Ecuador yo muri America y’Epfo.

Ubwongereza buri mu Itsinda B buzahura na Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izabasha gukomeza hagati ya Wales/Pays des Galles y’umukinnyi Gareth Bale izakina n’izaba yarokotse hagati ya Ukraine na Scotland/Ecosse.

Itsinda C rigizwe na Argentine ya Lionel Messi, igihugu cya Mexico, Poland/Pologne na Saudi Arabia.

Ubufaransa bubitse igikombe cy’Isi cya 2018 buri kumwe na Danmark, na Tunisia. Muri iri tsinda ikipe ya kane izava hagati y’ikipe izarokoka mu mukino wa Australia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, izatsinda izahura na Peru zishakemo ikomeza.

Ubudage buri kumwe na Spain/Espagne, Ubuyapani ndetse n’izava hagati ya Coasta Rica yo muri America y’Epfo na New Zealand.

Iri tsinda F ririmo Ububiligi, Canada, Morocco/Maroc na Croatia yageze ku mukino wa nyuma ubushize.

Cameroon iri mu Itsinda G ririmo Brazil, Serbia, n’Ubusuwisi.

- Advertisement -

Itsinda rya nyuma ririmo Portugal ya Christiano Rolanldo, Uruguay, Ghana na Korea y’Epfo.

Benshi bemeza ko itsinda E ririmo Espagne n’Ubudage n’Ubuyapani ari ryo rikomeye cyane bita iry’urupfu.

Amakipe y’umugabane wa Afurika, Senegal ishobora kuba yatomboye neza iri kumwe na Qatar, Ecuador n’Ubuholandi.

Igikombe cy’Isi giheruka cyabereye mu Burusiya, Ubufaransa bwagitwaye butsinze Croatia 4-2 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Luzhniki Stadium i Moscow, hari tariki 15 Nyakanga, 2018.

Igikombe cy’Isi kizabera mu mijyi inyuranye ya Qatar kuva tariki 21 Ugushyingo kugeza tariki 18 Ukuboza, 2022.

Igikombe cy’Isi kiba buri myaka ine, ikipe iyoboye izindi mu kwitabira ni Brazil kuko kuva mu 1930 itarasiba umwaka n’umwe.

Brazil kandi niyo ifite ibikombe byinshi kuko ibitse 5, ni mu gihe Ubudage n’Ubutaliyani buri kipe yagitwaye inshuro 4.

Nta kipe ya Afurika iratwara igikombe cy’Isi. Ku nshuro ya mbere Africa yakiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu 2010, muri Afurika y’Epfo.

Mu 2018 ubwo igikombe cy’Isi cyakinwaga abarenga miliyari 3.5 hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi barebye imikino. Umukinnyi ufite ibikombe byinshi ni Edson Arantes do Nascimento uzwi cyane nka Pele wakiniye Brazil.

Uwatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa ni Miroslav Klose wakiniraga Ubudage.

Mu 1942 n’ 1946 ntabwo igikombe cy’Isi cyakinwe kubera Intambara ya kabiri y’Isi.

Amatsinda y’Igikombe cy’Isi 2022

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW