Ikiraro gishya gihuza Muhanga na Gakenke cyatwawe n’amazi ya Nyabarongo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Iki kiraro cyubatswe na Burigade ya Gisirikare ishinzwe ubwubatsi gitwara Miliyoni 185Frw

Mu rukerera ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Mata, 2022 imvura nyinshi yaguye, yasenye ikiraro gishya gihuza Akarere ka Muhanga na Gakenke, nta kwezi gushize Abayobozi baje kugitaha.

Iki kiraro cyubatswe na Burigade ya Gisirikare ishinzwe ubwubatsi gitwara Miliyoni 185Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko imvura nyinshi yaguye muri iri ijoro yaciye ikiraro cya Nyabarongo cyongera guhagarika imihahirane ku mpande zombi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, avuga ko igice kinini cy’ikiraro ku ruhande rwa Gakenke ari cyo cyasenyutse.

Ati: ”Ikiraro cyacitse gihengamira ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga.”

Bizimana yavuze ko nubwo ari igihombo kinini bahuye na cyo, ariko ibi ntabwo bihagarika ubuhahirane kuko amato y’abasirikare ba Marine agihari.

Avuga ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umurenge bagezeyo kugira ngo hatagira umuturage ugwa mu mazi.

Ntwaritumayo Musafiri  avuga ko yari yatsindiye isoko ryo kwambutsa abaturage ku giciro cyo hasi kuko afite ubwato bufite moteri ariko iryo soko ntiyarihabwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko bagiye kuvugana n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu rwego rwo gufata izindi ngamba zihutirwa kuri iki kibazo.

Yagize ati: ”Dusabye Marine ko bakomeza kwambutsa abaturage, na Engineering Brigade bubatse iki kiraro bose batangiye kudufasha gutanga igisubizo.”

- Advertisement -

Iki kiraro gihuza Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, n’uwa Ruli mu Karere ka Gakenke cyuzuye gitwaye Miliyoni 185Frw.

Tariki 12 Mata, 2022 nibwo iki kiraro cyatashywe ku mugaragaro, nyuma y’amezi atatu yari ashize gisenyutse.

Muhanga: Nyuma y’amezi 3 ikiraro kibahuza na Gakenke cyongeye gukoreshwa

Ikiraro gishyashya gihuza Muhanga na Gakenke cyongeye gutwarwa n’amazi ya Nyabarongo.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko bugiye kwiyambaza amato y’abasirikare

MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW/Muhanga.