Ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro mu bagore yagiye hanze

Amakipe y’abari n’abategarugori yo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri, yamaze kumenyeshwa uko ingengabihe y’imikino y’igikombe cy’Amahoro iteye kuva ku mukino wa Mbere kugeza ku wa nyuma.

Inyemera WFC

Mu gihe irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro mu bagabo rigeze muri 1/8 cy’irangiza, mu bagore ho nibwo iri rushanwa rigiye gutangira.

Nk’uko bigaragara muri iyi ngengabihe UMUSEKE ufitiye kopi, imikino y’ijonjora rya Mbere y’igikombe cy’Amahoro mu bagore, izatangira ku wa Gatandatu tariki 16 Mata.

Mu makipe icyenda asanzwe mu Cyiciro cya Mbere, atatu (Rambura WFC, Freedom WFC, ES Mutunda WFC) ni yo azabanza mu ijonjora rya Mbere, mu gihe andi arindwi (AS Kigali WFC, APAER WFC, Inyemera WFC, Kamonyi WFC, Fatima WFC, Bugesera WFC) azakina guhera mu cyiciro gikurikiyeho.

Imikino ibanza y’ijonjora rya Mbere biteganyijwe ko izakinwa tariki 16 na 17 Mata. Mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki 23 Mata.

  • Imikino ibanza izakinwa muri ubu buryo:

Nyagatare WFC vs ES Mutunda (14h, Muhazi)
Freedom WFC vs Rambura WFC (14h, Gakenke)
Forever girls FC vs Bridge WFC (14h, Camp-Kigali)
Ndabuc WFC vs Gatsibo WFC (14h, Ngoma)

  • Imikino yo kwishyura izakinwa muri ubu buryo:

ES Mutunda WFC vs Nyagatare WFC (14h, Mutunda)
Rambura WFC vs Freedom WFC (14h, Rambura)
Bridge WFC vs Forever girls FC (14h, Gisagara)
Gatsibo WFC vs Ndabuc WFC (14h, Gatsibo)

Imikino ya 1/8 izakinwa tariki 30 na 31 Mata. Aha harimo amakipe azaba atakinnye mu ijonjora rya Mbere.

Nk’uko bigaragara, ikipe izaba yasezereye indi hagati ya Gatsibo WFC na Ndabuc WFC, izahura na IPM WFC, izaba yasezereye indi hagati ya Bridge WFC na Forever girls FC, izahura na Youvia WFC, izaba yasezereye indi hagati ya ES Mutunda WFC na Nyagatare WFC, izahura na Kamonyi WFC.

- Advertisement -

Izindi zizahura mu buryo bukurikira:

Nasho WFC vs AS Kabuye WFC (14h, Nasho)
Fatima WFC vs Inyemera WFC (14h, Ubworoherane)
Rugende WFC vs AS Kigali WFC (14h, Kagarama)
Bugesera WFC vs Kayonza WFC (14h, Kamabuye)

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura muri 1/8, izakinwa tariki 7-8 Gicurasi. Iya ¼ biteganyijwe ko izakinwa 14-21 Gicurasi, mu gihe nta gihindutse kuri iyi ngengabihe, imikino yo muri ½ kugeza ku mukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, izakinwa tariki 28 Gicurasi na 4 Kamena.

Ubwo AS Kigali FC yashyikirizwaga igikombe cya shampiyona, perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko ikigamijwe ari ukongera amarushanwa y’abari n’abategarugori kuko ari ho hazava gutinyuka no gukomera kw’ikipe y’Igihugu.

AS Kigali WFC ni yo ibitse igikombe cy’Amahoro giheruka gukinwa ku nshuro ya Mbere. Iyi kipe kandi ninayo ibitse icya shampiyona y’uyu mwaka.

AS Kigali WFC ni yo ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Amahoro nyuma yo kweguka icya shampiyona
Scandiavia WFC yo ntiri gukina amarushanwa ya FERWAFA y’uyu mwaka                                                                                                          UMUSEKE.RW