Inkubi y’umuyaga ‘Megi’ yahitanye abantu 138 muri Filipine

Leta ya Filipine ivuga ko abantu bagera ku 138 bapfuye bishwe n’imvura nyinshi ivanze n’inkubi y’umuyaga wiswe Megi.

Inkubi y’umuyaga yahitanye ubuzima bw’abaturage inasenya ibikorwa remezo

Iyi nkubi y’umuyaga wa Megi yanyuze muri Filipine kuri iki Cyumweru gishize. Yibasiriye Intara ya Leyte.

Abategetsi ba Filipine batangajeko abarenga 162.000 bataye ingo zabo mu gihe abatari bake baburiwe irengero.

Benshi mubahitanwe n’imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga bahambwe n’imivu y’ibyondo abandi batwarwa n’amazi.

Ibikorwa remezo birimo amazu y’abaturage, ibitaro, iminara y’itumanaho n’ibindi byasenywe n’ibi biza.

Imiryango y’abakorerabushake n’Igisirikare bakomeje igikorwa cyo gushakisha abantu bagihumeka.

Filipine buri mwaka yibasirwa n’inkubi z’umuyaga inshuro 20 ariko Megi ikaba ari ubwa mbere yibasiriye iki gihugu.

IVOMO: VOA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -