Kamonyi: Havuzwe ubugome bwa Burugumesitiri Mbarubukeye washishikarije abahutu gukora Jenoside

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Muri uyu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hashyinguwe imibiri 30

Mu muhango wo Kwibuka Abatutsi ibihumbi 12 bazize Jenoside muri Mata yo mu 1994, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Benedata Zacharie avuga ko uwari Burugumesitiri wa Komini Kayenzi Mbarubukeye Jean yasabye abahutu babitse abatutsi kubica, batabikora bakabuzwa kujya ku isoko no mu Misa.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ko amagambo ya Burugumesitiri Mbarubukeye Jean yatumye hicwa Abatutsi benshi

Ubwo hibukwaga Abatutsi barenga 12000 bazize Jenoside, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Benedata Zacharie yavuze ko mbere yuko abatutsi bicwa, byabanjirijwe n’amagambo ahembera ubwicanyi yavuzwe na Burugumesitiri wa Komini Kayenzi Mbarubukeye Jean yibutsa abahutu babitse abatutsi kubica cyangwa kubatanga, batabikora bakabuzwa kurema isoko, kujya mu Misa n’indi minsi mikuru abantu bahuriramo.

Mu ijambo rye, Benedata avuga ko Umuyobozi wari kurengera abaturage ayobora ariwe wafashe iya mbere ategeka ba Konseye, ba resiponsabure kwica abatutsi bahishwe na bagenzi babo ba bahutu icyo gihe.

Ati ”Mbarubukeye amaze kuvuga ayo magambo, Abahutu bafashe imihoro batangira gushyira mu bikorwa ijambo bategetswe nibwo Abatutsi benshi muri aka gace bishwe.”

Yavuze ko ariyo mpamvu abari bahishe abatutsi batangiye kubikiza kugira ngo babone uko barema isoko no kwitabira misa.

Yasabye abafite amakuru y’aho imibiri yajugunywe kuyatanga kuko umubare w’abiciwe iKarama n’icyari Komini Kayenzi benshi bataraboneka.

Bikorimana Aloyis uvuka mu Murenge wa Karama avuga ko ubugome abakoze Jenoside babanje kwigishwa aribyo byakururiye ibyago uRwanda.

Ati “Jenoside itangira bahise bica Data, turahunga jye n’abavandimwe banjye aho twari twihishe baratuvumbura bafata abo bavandimwe n’abandi bana babata mu cyobo.”

Bikorimana itangira Se ubabyara yahise yicwa, we n’abavandimwe be barahunga ku bw’ibyago interahamwe zirabafata zibashyira mu cyobo baza gukurwamo.

- Advertisement -

Ati “Gusa nyuma bongeye kuduhiga baduha umuti wica(Tiyoda) hapfamo batatu mubo tuvukana.”

Hon Dr Mbonimana Gamariel wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, avuga ko muri uyu Murenge wa Karama ariwo avukamo, ahamya ko hari Umuryango wishwe n’abaturanyi yiboneye.

Avuga ko uwari uyoboye icyo gitero yanakomerekeje abana be.

Ati ”Ubutegetsi bwariho icyo gihe ntacyo bwakoze ngo buhagarike abicwaga ahubwo bashishikarizaga abaturage kwica bagenzi babo bo mu bwoko bw’abatutsi.”

Abafashe ijambo bose bagarukaga ku mubare w’Abatutsi Inkotanyi zarokoye banashimira aho igihugu kigeze cyiyubaka.

Muri uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hashyinguwe imibiri 30 y’abazize Jenoside.

Muri uyu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hashyinguwe imibiri 30
Imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru Rwibutso yunamiye abahashyinguye bashyira n’indabo ku mva z’imibiri yashyinguwe
Hon. Dr Mbonimana Gamariel avuga ko hari aho yabonye bica Abatutsi bari basanzwe baturanye mu mahoro
Depite Kamanzi Ernest ari mubunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi