Kamonyi: Urubura rwinshi rwasenye inzu z’abaturage

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Iyi mvura ivanze n'urubura yasenye inzu z'abaturage zangiza n'ibindi bikorwa remezo

Imvura yiganjemo urubura yaguye Murenge wa Mugina muri Kamonyi, ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 05 Mata 2022 yasenye inzu z’abaturage, imirima y’imyaka n’ibindi bikorwa remezo.

Iyi mvura ivanze n’urubura yasenye inzu z’abaturage zangiza n’ibindi bikorwa remezo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye UMUSEKE ko hamaze kubarurwa inzu z’abaturage 33 n’ibikoni 46 byangijwe n’umuyaga uvanze n’imvura irimo urubura.

Gitifu Ndayisaba avuga ko hamaze kubarurwa ubuso bungana na Hegitare 26 z’imyaka zangijwe n’urubura higanjemo ibishyimbo, urutoki n’imyumbati.

Iyi mvura yaguye mu Tugari Tubiri gusa twa Mbati na Runda.

Uwitwa Harerimana Eustache yabwiye UMUSEKE ko iyi mvura yangije ubuhinzi bwe burimo imyumbati yari yarahinze kijyambere.

Avuga ko iyi mvura yamuhombeje amafaranga menshi akaba nta musaruro yiteze ko imyumbati ye yangijwe n’urubura.

Ati “Byampombeje ku buryo no kubara ibyangiritse birimo kungora, turasaba ubufasha bwa Leta.”

Akomeza agira ati “Igiti kimwe aho cyateguriwe no kugitera byatwaraga 1000frw.”

Byibura ari kubara igihombo gisaga na Miliyoni eshatu yatewe n’iyi mvura.

- Advertisement -

Iyi mvura kandi yasenye inzu y’ibiro by’Umudugudu wa Kigorora mu Kagari ka Mbati, imirimo yo kubaka uyu Mudugudu yari igeze ku musozo.

Gitifu Ndayisaba akomeza avuga ko muri iki gitondo cyo kuwa 06 Mata 2022 bazindutse basura abahuye n’ibiza kugira ngo bafashwe.

Yagize ati “Twabyutse dukura ibisenge byagiye bigwa hejuru y’izindi nzu no kureba izitasenyutse cyane kugira ngo zisanwe.”

Avuga ko hari abaturage bacumbikiwe n’abaturanyi bagenzi babo mu gihe hari gukorwa ubuvugizi ngo babe bafashwa.

Uyu muyobozi atangaza ko inzu zagurutse zari ziziritse ibisenge  neza byatewe n’uko umuyaga waje ufite imbaraga nyinshi.

Haguye urubura rwinshi rwangiza imyaka rusenya n’amazu
Harerimana Eustache avuga ko imyaka ye yangiritse
Imyumbati ya Harerimana yari yarahinze kijyambere yangiritse

Urutoki rwangiritse cyane

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Kamonyi