Umwarimu wo muri GS Ruragwe mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi afunzwe akekwaho kugurisha ibitabo by’ishuri aho bivugwa ko yahabwaga amafaranga yo kugura urwagwa.
Uyu mwarimu witwa Kanani Vincent bahimbye Papa Cyangwe yafashwe ku wa 22 Mata 2022 ubwo yagurishaga igitabo amafaranga 500 Frw.
Mu kabari k’urwagwa yagurishagamo ibi bitabo, amakuru avuga ko bamwimye amafaranga 500 Frw ku gitabo agahitamo gufata 250 Frw yo kugura icupa ry’urwagwa.
Mukurarinda Elias, umuyobozi wa Gs Ruragwe yabwiye UMUSEKE ko uyu mwarimu yafashwe akora igikorwa yise ko kigayitse.
Avuga ko mwarimu Kanani Vincent asanzwe afite imyitwarire mibi.Yatanzweho raporo ku rwego rw’Akarere.
Yagize ati “Bamufatanye ibitabo amaze kugurishamo kimwe, akanama k’imyitwarire ku kigo twamwizeho tumusabira guhagarikwa amezi atatu kuko si ubwa mbere.”
Mukurarinda avuga ko kuwa 14 Werurwe 2022, uyu mwarimu yigeze gufatirwa mu isoko agiye kugurisha mudasobwa (Laptop) y’ikigo.
Niyomwungeri Daniel, ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kayenzi, yabwiye UMUSEKE ko uyu mwarimu afunzwe akekwaho kugurisha ibitabo by’ishuri.
Ati “Kimwe yagishakagamo 500Frw ariko bakamuha 250Frw ahwanye n’icupa ry’urwagwa, twahise tujyayo dufata uwari umaze kukigura, Twamusanganye n’ibindi mumufuka(Mwarimu) , atubwira ko yari agiye kwigisha abana ariko abaturage bamushinja ko amaze iminsi abigurisha.”
- Advertisement -
Uyu mwarimu w’ubukungu (Economy) kuri Gs Ruragwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe iperereza rikomeje.
SYLVAIN NGOBOKA / UMUSEKE.RW/Karongi