Kinyinya: Abagera kuri 78 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubujura

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, no muri Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko bahangayikishijwe n’ibikorwa by’ubujura buciye icyuho, ubuyobozi bwo muri Kinyinya butangaza ko 78 bamaze gutabwa muri yombi.

Umurenge wa Kinyinya

Aba baturage babwiye RBA, ko bakunze kwibwa mu gihe cya nijoro ndetse no ku manywa, kandi ko babimenyesha inzego zitandukanye ntizigire icyo zibikoraho.

Umwe yagize ati “Twagize ikibazo cyo kwibwa, badutwaye televiziyo yaraye hano muri salon bayicisha mu idirishya hanyuma yo kwibwa twagiye ku Mukuru w’Umudugudu no ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) dutegereza ko hari icyo baza kudufasha, kugeza n’iyi saha ntacyo barabikoraho.”

Sindikubwabo Alphonse akorera ubucuruzi muri Kabeza, mu Karere ka Kicukiro, na we yagize  ati “Batwiba buri gihe, hari igihe bigeze guca mu idirishya riri hano inyuma, batwiba Radiyo, rwose biratubangamiye.”

Aba baturage bavuze ko irondo ry’umwuga ryagakwiye gukaza umutekano kuko buri kwezi bishyurwa amafaranga yawo.

Umwe ati “Ni na cyo twagaya, niba dutanga  amafaranga ya buri kwezi y’umutekano kandi aha hakaba ari ku muhanda, akabari kakaba gafunga saa munani, kuva saa munani kugeza saa kumi n’imwe nibwo abantu baba batangiye gutambuka ariko umuntu akiba aha, akarinda ubwo akuramo ibintu nta muntu wari wamufata kandi hari inzego z’umutekano, ni ikibazo. Bigaragara ko twaba dutangira amafaranga ubusa cyangwa n’abo  banyerondo baba bafitemo uruhare.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles yemeza ko hari ibimaze gukorwa mu guhashya ibikorwa by’ubujura.

Ati “Kugira ngo tunoze umutekano, duhashye ibikorwa by’ubujura by’umwihariko, tumenya aho ubujura bukorerwa, hanyuma tugashyiraho itsinda rishinzwe kumenya aho ubwo bujura bukorerwa kugira ngo tubakurikirane.”

Yakomeje ati “Muri iyi minsi rero nko mu kwezi kumwe, kuva ku wa 14 Werurwe kugeza uyu munsi, abajura ndetse n’abagiye bafatirwa mu cyuho, tumaze gufata  78.”

- Advertisement -

Ubuyobozi bwasabye abaturage kwihutira gutanga amakuru mu gihe hari ahagaragaye ubujura.

Abatuye muri utu duce, bemeza ko bahangayikishijwe n’umutekano mucye ugaragaramo bitewe n’ibikorwa by’ubujura.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW