Kwibuka28: Ruhago y’u Rwanda yariyubatse nyuma yo gushegeshwa na Jenoside

Hashize imyaka 28 abarenga miliyoni imwe baburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Abishwe muri iki gihe cy’iminsi 100 barimo abari abakunzi n‘abanyamuryango b‘amakipe, abakinnyi, abayobozi n‘abandi bose bari bafite aho bahuriye n‘umukino ukundwa na benshi, ari wo mupira w‘amaguru.

Amakipe yahagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika atandukanye

Ubwo Ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyagombaga gukurikiraho kwari ukubaka Igihugu cyari cyashegeshwe n‘abayikoze [Jenoside].

Nk’uko bigaragarira buri wese mu maso, mu myaka 28 ishize Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abautsi mu 1994, umupira w‘amaguru wariyubatse kandi hari intambwe nziza imaze guterwa ndetse yo kwishimira n‘ubwo hakiri urugendo.

Muri iyo myaka yose ishize, havutse abakinnyi bandi, havutse amakipe mashya, hubatswe ibikorwa remezo, u Rwanda rwitabiriye amarushanwa mpuzamahanga akomeye andi rurayakira.

Ibi byose ni ibigaragaza ko n’ubwo hari amakipe yabuze abari abanyamuryango bayo barimo abakinnyi, abafana, abayobozi n’abandi ariko hari iterambere ryo kwishimira.

Uko imyaka yicuma, hagaragara abakinnyi bazamuye urwego yaba mu mibereho no mu mikinire. Aha harimo na bamwe bagize amahirwe yo gukomeza amashuri ndetse na bamwe bagiriwe ubuntu bwo kubona abo bamamaza bakabaha amafaranga.

Eric Nshimiyimana ari mu batoza bakuye byinshi muri uyu mwuga

 

Kiyovu Sports yabuze benshi muri Jenoside nyamara yariyubatse

Nk’uko bigaragara mu mibare kugeza ubu abamaze kumenyekana bari abakunzi, abakinnyi n’abayobozi ba Kiyovu Sports bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagera kuri 30 barishwe bazizwa uko bavutse.

- Advertisement -

Muri abo 34 bamenyekanye, harimo 26 bari abakunzi b’iyi kipe, batandatu bari abakinnyi, umwe wari umutoza w‘ingimbi n’umwe wari mu buyobozi bw’ikipe.

Abakinnyi ba Kiyovu bishwe muri Jenoside: Kagabo Innocent, Murenzi Innocent (Gakuni), Rudasingwa Martin, Nkusi Optatus (Molo), Kanyandekwe Norbert (Pilote) na Rusha Gaëtan.

Abakunzi ba Kiyovu bishwe muri Jenoside: Gashagaza Gaspard, Higiro Innocent, Gatali Camille, Sultan Octave, Muvunandinda César, Muvunyi César, Kabuguza Cécile, Muvuzankwaya Augustin, Iyakare Emmanuel, Ruterana Innocent, Bazihina Béatha, Kabuguza John, Mparabanyi Marie Helga, Karemera, Harelimana Albert, Habiyakare Damien, Muhongerwa Alice, Murangire Gatien, Karera Innocent (Gangi), Mukorereka Sylivestre, Kayitaba Félix, Ismaël (Ndanda), Mukimbili Éugène, Jojo na Shyirakera Michel.

Uwari umutoza w’ingimbi za Kiyovu wishwe muri Jenoside: Mayele Éutache.

Uwari mu buyobozi bw’ikipe wishwe muri Jenoside: Sabasajya Innocent.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiyovu Sports yegukanye ibikombe birindwi bya shampiyona, bitatu byari byaritiriwe umukuru w’igihugu wariho icyo gihe na bibiri bya Super Coupe. Ibi bisobanuye ko kuva ubwo nta kindi gikombe cya shampiyona iyi kipe iratwara.

N’ubwo iyi kipe yashegeshwe kuri iki kigero, uko imyaka yagiye ishira yagiye yiyubaka ndetse muri uyu mwaka ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona, ndetse irahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe.

Gusa ibi ntabwo byikoze, ahubwo habaye aha Leta y’Ubumwe yafashije Abanyarwanda kongera kwiyubakira Iguhugu mu nguni zose zirimo n’iy’umupira w’amaguru turi kuvuga.

Mu kwiyubaka muri iyo myaka 28 ishize, iyi kipe yagiye igurisha abakinnyi batandukanye kandi yizamuriye mu ngimbi zayo, barimo amazina azwi nka Ombolenga Fitina, Nsanzimfura Keddy, Nizeyimana Djuma bose bagiye muri APR FC.

Iyi kipe ntabwo ari yo yonyine yaburiye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports, Etincelles FC, Mukura VS n’izindi, zabuze abazo muri Jenoside.

Gusa ibi byose ntibikuraho ko u Rwanda rwagiye rutera imbere mu mupira w’amaguru uko imyaka yagiye yicuma kandi ibimenyetso birabigaragaza.

Djabil Mutarambirwa wakiniye Kiyovu Sports igihe kirekire ari mu batoza bakiri bato bari kuzamuka

 

U Rwanda rwagiye mu gikombe cya Afurika cya 2004

Nk’uko amateka abigaragaza, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yabonye itike yo gukina amarushanwa y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia mu 2004.

Iyi tike yabonetse habayeho guhaguruka kwa Leta y’Ubumwe yari ishyigikiye umupira w’amaguru, ndetse no kwitanga kw’abakinnyi b’icyo gihe.

Kujya muri iri rushanwa, cyari ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda Isi yose yumvaga ruri muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, runashoboye kuba rwakina amarushanwa akomeye muri Afurika no ku Isi muri rusange.

U Rwanda rwakinnye Igikombe cya Afurika cya 2004

 

U Rwanda rwakiriye amarushanwa akomeye!

Mu 2009, u Rwanda rwakiriye irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 20 (U20) cyegukanywe na Ghana yatsindiye Mali ku mukino wa nyuma.

Mu 2011, u Rwanda rwakiriye Igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 (U17) cyegukanywe na Burkina Faso yatsindiye u Rwanda ku mukino wa nyuma.

Kwakira iri rushanwa, cyari ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwari rufite ibikorwa remezo birimo Stade zo kwakiriraho imikino, ibibuga by’imyitozo n‘amahoteli, byose bihagije.

Mu 2016, Igihugu cy’u Rwanda cyakiriye irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu [CHAN]. Ibihugu 13 nibyo byitabiriye iri rushanwa ryegukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo bihugu byitabiriye CHAN yabereye mu Rwanda mu 2016, ni Zambia, Angola, Morocco, Tunisia, Nigeria, Guinea, Ethiopia, Gabon, Zimbabwe, DR Congo, Lesotho, Uganda na Mali.

Aya marushanwa yose ntabwo u Rwanda rwari kwemererwa kuyakira, iyo ruba rudafite ibikorwaremezo bihagije birwemerera kuyakira.

Stade Amahoro

 

U Rwanda rwageze muri ¼  cya CHAN ya 2020

Mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu cyagombaga kubera muri Cameroun mu 2020 ariko kigizwa inyuma kubera Covid-19 kiba mu 2021, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakoze amateka yo kugera muri ¼ isezererwa n’ikipe y’Igihugu ya Guinea, Syli National.

Iki ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko n’ubwo hakiri urugendo rurerure, ariko hari ibyo kwishimira muri ruhago y’u Rwanda.

 

Ibikorwa remezo byarubatswe!

Nk’uko bigaragarira umuhisi n’umugenzi, u Rwanda rwabashije kubaka ibikorwa remezo birimo za Stade n’ibibuga bitandukanye.

Hari Stade zari zihari ariko zishaje, bituma zisanwa kugira ngo zemererwe kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Aha harimo Stade ya Kigali i Nyamirambo, Stade Umuganda y’i Rubavu, Stade Mumena, Stade mpuzamahanga ya Huye, Stade y’i Muhanga, Stade y’i Gicumbi, Stade y’i Rusizi, Stade y’i Nyamagabe na Stade Amahoro.

Zimwe muri Stade nshya zubatswe, harimo Stade y’i Ngoma, Stade y’Akarere ka Bugesera, Stade ya IPRC-Kigali na Stade y’i Nyagatare.

Hari ibibuga kandi byasanwe neza ibindi birubakwa mu rwego rwo gufasha amakipe gukoreraho imyitozo. Aha harimo ikibuga cy’i Huye kizwi nka Kamena n’ikibuga cy’i Rubavu kiri ruguru ya Stade Umuganda n’ibindi.

Stade ya Huye

 

Amakipe mashya yaravutse

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari amakipe yari yarashegeshwe kubera kubura abayo benshi, ariko ntiyigeze azima. Hari n’amakipe yandi yashibutse ariko menshi ashamikiye ku nzego za Leta.

Ikipe zavutse zubakiye ku nzego za Leta: Sunrise FC (Nyagatare), Rutsiro FC (Rutsiro), Marines FC na APR FC (Minisiteri y’Ingabo), Rwamagana City (Rwamagana), Gicumbi FC (Gicumbi), Musanze FC na AS Kigali FC (Umujyi wa Kigali).

Hari n’izindi kipe zashinzwe n’abantu ku giti cyabo. Izo ni Gasogi United ya Kakooza Nkuriza Charles (KNC), Vision FC ya Birungi Jean Bosco, Gorilla FC ya Hadji Mudaheranwa Yussouf na Heroes FC ihagarariwe na Kanamugire Fidèle.

Izi kipe zose ziza ziyongera ku zindi zari zihari na mbere ya Jenoside, zirimo Kiyovu Sports, Rayon Sports, Mukura VS, Etincelles FC, Étoile de l’Est FC, Espoir FC n‘Amagaju FC.

 

Amarerero yarashibutse ndetse atanga umusaruro ugaragara!

Uko iminsi yicuma, ni ko u Rwanda rwagiye rutera imbere muri buri gice cyose gifite aho gihuriye n’umupira w’amaguru. Aha harimo kuvuka kw’amarerero yigisha umupira w’amaguru abakiri bato, hagamijwe kurerera u Rwanda.

Amwe mu marerero yavutse kandi yatanze umusaruro ugaragara, harimo irya APR FC (APR Academy) ryatanze abakinnyi benshi barimo abazwi nka Mukunzi Yannick, Rugwiro Herve, Ntaribi Steven, Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre, Itangishaka Blaise, Rwatubyaye Abdoul n’abandi.

Harimo Dream Team Academy ya Kayisire Jacques usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports. Iyi na yo yazamuye abakinnyi batandukanye barimo nka Ishimwe Saleh wa Kiyovu Sports n’abandi. Hari irerero ry’i Rubavu ritozwa na Jitiada Mungo uzwi nka Vigure (Vigoureux) ryanyuzemo benshi bavuka i Rubavua nka Tuyisenge Jacques, Hakimana Muhadjiri, Niyonzima Haruna n’abandi.

Hari n’andi marerero menshi yavutse kandi atanga umusaruro mwiza mu buryo bugaragara.

Seninga Innocent ni umwe babonye Licence A CAF

 

Abatoza babigize umwuga bariyongereye

N’ubwo umubare udahagije, ariko abatoza 15 bamaze kubona Licence A CAF. Abo ni Mashami Vincent, Cassa Mbungo Andre, Habimana Sosthène, Nshimiyimana Eric, Seninga Innocent, Bisengimana Justin, Bizimana Abdou, Mbarushimana Abdou, Bizimungu Ally (Nyakwigendera), Hitimana Thierry, Gatera Mussa na Sogonya Hamiss na Ruremesha Emmanuel.

Abandi batoza bagera kuri 35 barimo na kapiteni w‘Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Niyonzima Haruna, baherutse gutsindira Licence C. Aba biyongeraho abandi barimo Uwimana Abdoul na Lomami Andre baherutse gutsindira Licence D.

 

Abakinnyi n’abatoza bateye imbere mu buryo bugaragara!

Uko umupira utera imbere, ni na ko abahisemo umwuga wo kuwukina bakuramo ubuzima. Ibi bisobanuye ko abakinnyi ndetse n’abatoza bacunga neza icyo bakuramo, birangira bageze ku iterambere.

Bamwe mu bakinnyi bakina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda, baguze amazu, abandi bagura imodoka n’ibindi bikorwa bibinjiriza amafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Bamwe mu bakinnyi bazwi baguze inzu kandi mu mafaranga bakuye mu mupira, harimo Tuyisenge Jacques, Tubane James, Nizeyimana Djuma, Hakizimana Muhadjiri, Niyonzima Haruna, Bizimana Djihadi, Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Osée, Bayisenge Emery n’abandi. Uretse aba baguze inzu, hari n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza amafaranga. Ibi bisobanura gutera imbere kw’abahisemo uyu mwuga yaba mu bakinnyi no mu batoza.

Mateso Jean de Dieu yakinnye mbere na nyuma Jenoside ubu ni umutoza

 

Abari n’abategarugori bahawe ijambo muri ruhago!

Uhereye mu Cyiciro cya Kabiri kugeza ku ikipe y’Igihugu, abari n’abategarugori na bo bahawe umwanya wo gukina umupira w’amaguru kandi nyamara umukobwa wawukinaga yitwaga andi mazina amugaragaza nk’uwananiye ababyeyi be.

Zimwe mu kipe zizwi ndetse zagiye zihangana muri ruhago y’abagore, harimo AS Kigali WFC ibitse ibikombe byinshi (11) na Scandinavia WFC y’i Rubavu. Uretse izi ebyiri, hari n’izindi zirimo nka Remera Rukoma WFC, Kamonyi WFC, Inyemera WFC n’izindi.

Ibi byose ni ibimenyetso by’Iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda n’ubwo hakiri urugendo rurerure.

Umwe mu batoza utifuje ko amazina ye ajya hanze, yabwiye UMUSEKE ko nta wakwikomanga ku gatuza ku byo u Rwanda ruhagaze neza muri ruhago, ariko nanone ko hari byinshi Abanyarwanda bakwishimira n’ubwo inzira ikiri ndende.

Ati “Aka kanya ntabwo twavuga ko dufite byinshi byo kuratira amahanga. Ariko nanone ugereranyije n’aho u Rwanda ruvuye wavuga ko hari intambwe nini imaze guterwa ariko turacyafite byinshi byo gukora.”

Hari byinshi byavugwaho byagezweho muri ruhago y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko iby’ingenzi bigaragara byose biri muri iyi nkuru.

U Rwanda rukina amarushanwa atandukanye
Scandinavia WFC ni imwe mu makipe y’abakobwa yavutse
Stade Mumena
Stade Regional

UMUSEKE.RW