Menya ibihe by’ingenzi byaranze urugendo rwa P.Kagame i Brazzaville

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Kagame ubwo yasuraga umujyi wa Oyo

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yasoje urugendo rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga muri Congo Brazzaville, Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso yamuherekeje ku kibuga cy’indege amusezeraho.

Perezida Kagame ubwo yasuraga umujyi wa Oyo

Ni urugendo rwatangiye ku wa Mbere tariki 11 Mata 2022, ageza ijambo ku Nteko Nshingamategeko ya Congo Brazzaville imitwe yombi.

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye, bumwe mu butumwa yagejeje ku bagize Inteko ishinga Amategeko, ni uburyo Africa yashyize imbaraga mu kubaka ibijyanye no guhangana n’indwara n’ibyorezo, hubakwa inzego z’ubuzima zikomeye.

Yababwiye ko hashyizweho urwego rubishinzwe rwitwa African Medicines Agency, AMA ruzajya rugenzura rukanemeza ubuziranenge bw’inkingo zikorewe muri Africa.

Ati “Ibihugu byacu byombi byasinye ayo masezerano (ashyiraho kiriya kigo), kandi twizera ko Congo izayemeza ikayakurikiza vuba.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda, Ghana na Senegal, biri mu nzira yo gushyiraho ibigo bikora inkingo zo gutanga ubwirinzi mu mubiri (mRNA vaccines), mu bufatanye n’ikigo gikomeye cya BioNTech, Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Yavuze ko ibyo bigo bizafasha kubona inkingo muri Africa, n’ahandi. Kandi ubwo bufatanye bukazafasha mu gusangira ubumenyi bityo bikazafasha Africa guhangana n’ibibazo byagira ingaruka ku buzima.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko habayeho ubufatanye ibikibangamiye umugabane wa Afurika byarangira.

Yagize ati “Tuzi ibibazo Afurika ifite. Kandi tuzi n’ibisubizo bikenewe. Ikibura gusa ni uko dukorera hamwe, tukava mu mvugo tukajya mu bikorwa, dufite ubushake bwo kwihutisha ibikorwa.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ntabwo dukwiye guterwa ishema no kuvuga ibintu byiza gusa bikamara imyaka myinshi ariko ugasanga mu myaka myinshi iri imbere kuva uyu munsi nubwo twavuze ibintu byiza, ariko nta byinshi twagezeho. Dukeneye kujya imbere tugashyira mu bikorwa ibyo twiyemeje , by’umwihariko ibyo twasezeranyije abaturage.”

Perezida wa Repubulika y’uRwanda yavuze ko hakoreshejwe ubumenyi n’umutungo bya Afurika yatera imbere.

Ati “Afurika yakomeje gutera intambwe vuba hakoreshejwe ubumenyi n’umutungo Umugabane wacu ufite, nta mpamvu yagatumye dukomeza kuba aho turi uyu munsi.”

Ubwo Perezida Kagame yari mu Inteko ishinga Amategeko ya Congo Brazzaville

 

Yakiriwe ku meza na Sassou Nguesso…

Ku mugoroba wo ku wa Mbere nibwo Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Sassou Nguesso . Umukuru w’Igihugu yashimiye mugenzi we wamutumiye, avuga ko mu myaka myinshi yashize hubatswe umusingi ukomeye mu mubano w’ibihugu byombi .

Ati “Ku bw’iyo mpamvu, duha agaciro ubucuti buri hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Congo kandi nyakubahwa Perezida, nishimira umubano dufitanye.”

Perezida wa Repubulika yashimiye mugenzi we umusanzu atanga mu kubaka umugabane wa Afurika, Denis Sassou Nguesso akuriye Komisiyo ya Africa ishinzwe kwiga ku bibazo bya Libya.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bagize Inteko ishinga Amategeko

 

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye…

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Mata 2022, Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye maze  nyuma hasinywa amasezerano y’ubufatanye. Ni amasezerano yibanze ku guteza imbere ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubufatanye mu guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’ubukorikori, amasezerano agamije guteza imbere umuco n’ubuhanzi.

Amasezerano yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Abakuru b’Ibihugu byombi bari mu Mujyi wa Oyo

 

Perezida Kagame yatemberejwe mu mujyi wa Oyo ku ivuko rya Denis Sassou Nguesso…

Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye no gusinya amasezerano y’ubufatanye, Perezida Kagame yatemberejwe umujyi Perezida Denisi Sassou Nguesso avukamo wa Oyo .

Aho niho yaboneyeho gusura inzu ndangamurage wa Kiebe-Kiebe, uruganda rw’amata, ndetse n’ahororerwa inka mu buryo buteye imbere.

U Rwanda na Congo Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano mwiza muri Diporomasi. Ni umubano watangiye mu 1982.

TUYISHIMIRE Raymond & NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW