Mike Mutebi n’umwungiriza we beretswe umuryango usohoka muri As Kigali

Ubuyobozi bwa As Kigali bwatangaje ko bwirukanye abari abatoza b’ikipe, Mike Mutebi n’umwingiriza we Jackson Mayanja, akazi gahabwa Casa Mbungo André.

Mike Mutebi n’umwingiriza we Jackson Mayanja birukanywe muri As Kigali

As Kigali yavuze ko mu byo umutoza yazize harimo umusaruro muke n’imyitwarire idahwitse.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Gasana Francis yagize ati “Yari afite amasezerano y’imyaka 2 ariko harimo n’ingingo zo kuyasesa igihe atsinzwe imikino itatu yikurikiranya cyangwa kunganya imikino 4, ndetse harimo n’imyitwarire. Twagiye twihangana ngo umuntu amenyere n’imitoreze ye ifate ariko iyo byanze dufata icyemezo.”

As Kigali ngo nubwo yihange ntabwo yanyuzwe n’imikinire y’ikipe ku gihe cy’ubutoza bwa Mutebi.

Atinjiye mu buzima bwite, Gasana Francis yavuze ko umutoza yagaragazaga intege nke.

Casa Mbungo wahawe akazi yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice. Yasabwe gutwara igikombe cy’Amahoro no kuzana ikipe mu myanya myiza.

Kuri uyu wa Mbere, Casa Mbungo yatangiye gukoresha imyitozo, As Kigali ivuga ko afite uburenganzira bwo gushaka abamwungiriza.

Nubwo atahawe intego yo gutwara Shampiyona uyu mwaka ariko ngo As Kigali ntirabivaho, gusa ngo natagitwara ubu ubutaha byanditswe ko agomba kuyihesha igikombe.

- Advertisement -
Casa Mbungo yahise atangira akazi

HABIMANA Sadi /UMUSEKE.RW