Min. Mukeshimana yagarutse ku kibazo cy’abamamyi bavugwa mu buhinzi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana arasaba inzego zose guhagurukira abaguzi b’imyaka batemewe bazwi nk’abamamyi kugira ngo ubuhinzi bube business (ubushabitsi) bubyarire inyungu ababukora.

Minisitiri Dr Gerardine Mukeshimana asaba abahinzi kwirinda guha umusaruro wabo abamamyi

Yabivuze ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mata 2022, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bamaze iminsi bazenguruka mu Turere dutandukanye tw’igihugu basura abahinzi n’aborozi.

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, babwiye abanyamakuru ko basigaye babona umusaruro ushimishije kubera ibikorwa remezo bahawe ndetse n’amahugurwa yo kongerera agaciro umusaruro wabo.

Mu bibazo aba bahinzi berekanye harimo icy’igiciro ku isoko, batangaza ko iyo umusaruro weze bahendwa ugereranyije n’ibyo bashora, hagakubitiraho abamamyi b’imyaka babafatirana kubera kwanga ko umusaruro wabo wangirika.

Abatari muri za Koperative, bavuga ko akenshi abo baguzi batemewe, bagura n’umusaruro utaruma neza kugira ngo babone uko babahenda.

Kuradusenge Phocas uyobora koperative ya KOHIIKA mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare avuga ko mu mbogamizi bakunda guhura na zo harimo no kuba hari amasoko atinda kwishyura abahinzi.

Ati“Hari aho twagemuye umusaruro hagashira nk’ukwezi bataratwishyura.”

Ku bijyanye n’ibiciro avuga ko bikiri hasi ugereranyije n’inyungu iva mu mirimo umuhinzi aba yakoze.

Minisitiri Dr Gerardine Mukeshimana yatangaje ko Leta ishaka ko ubuhinzi buba business (ubushabitsi) ku buryo umuhinzi ashora aho atazahomba.

- Advertisement -

Agaragaza ko hari aho abahinzi bagurisha umusaruro wabo ku giciro cyo hasi kubera gufatiranwa n’abamamyi baturanye.

Yasabye abahinzi gutanga amakuru y’aho bahendwa n’abamamyi kugira ngo bahuzwe n’abaguzi bemewe.

Ati “Abantu bagura umusaruro tuba tubazi n’iyo tumenye ahari ikibazo ni bo tujyaho, tukababwira ngo ariko aha ngaha hari ikibazo, cyangwa se abantu bakaba banafashwa gufata neza umusaruro wabo bakaba bawubitse nyuma y’ukwezi bakawugurisha.”

Dr Mukeshimana arasaba abaturage guhagarara ku myaka yabo ntibagurishe hutihuti kuko isoko rihari kandi ryiza.

Avuga ko hari uburyo bwinshi abahinzi bagenda bafashwa kugira ngo ibyo bakora bigende bibateza imbere kurusha uko byabasubiza inyuma.

Ati “Icyo twifuza ni uko ubuhinzi n’ubworozi bugenda buba umwuga bukabasha gutunga ababukora.”

Yasabye abanyamakuru kwerekana no kwigisha amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi by’umwihariko gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi n’ubworozi bwa kinyamwuga.

Yagize ati “Bigakorwa neza kandi bikababyarira n’inyungu nyinshi uko bigenda bikorwa kinyamwuga.”

Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko nta butaka u Rwanda rufite bwo gupfusha ubusa ko bimaze kugaragara ko abahinzi n’aborozi bagenda bajijuka mu kubara igishoro, kubikora neza no gucuruza neza umusaruro wabo.

Ikibazo cy’abamamnyi kivugwa henshi mu gihugu aho hari n’abakigura umusaruro w’abahinzi ku mabakure (isorori) ndetse abandi bakagura umusaruro mu buryo buzwi nko “Kotsa” ari na yo mpamvu batanga amafaranga macye.

Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine yasabye abanyamakuru kwigisha abaturage akamaro ko gukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga
Kuradusenge Phocas uyobora Koperative KOHIIKA avuga ko ibiciro bikiri hasi ugereranyije n’ibyo umuhinzi ashora
Abahinzi batari muri za Koperative bavuga ko bagihura n’ikibazo cy’abamamyi badindiza iterambere ryabo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW