Miss Jolly yateye ishoti ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi yaherewe kuri Twitter

Nyampinga w’uRwanda 2016,Mutesi Jolly  yanze ubutumire bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda,akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kagutta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, bumusaba kuza mu birori by’isabukuru y’amavuko.

Miss Jolly Mutesi yabwiye Lt Gen Muhoozi ko atazitabira ibirori by’isabukuru y’amavuko ye

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2022,azagira isabukuru y’amavuko y’imyaka 48, ibirori bizitabirwa n’abantu batandukanye barimo ibyamamare n’abanyapolitki.

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mata 2022,nibwo inkuru yari yabaye kimomo ko Nyampinga w’uRwanda 2016, ari mu bahawe ubutumire na Lt Gen Muhoozi, ibintu byatangariwe n’abatari bake, cyane ko ibirori bizagaragaramo abashyitsi b’impande zitandukanye kandi bakomeye.

Icyo gihe Gen Muhoozi yagize ati “Jolly Mutesi, wabaye Miss Rwanda, inshuti yanjye ya kera azaba ari mu birori by’isabukuru, tuzagirana ibihe byiza.”

Ibyaje gutungurana, ni uburyo ibyafatwaga nk’aho ari amahirwe kuri bamwe, byaje kugaragara ko ari ibisanzwe kuri Miss Jolly.

Nyampinga Mutesi Jolly, utajya uripfana, wari waherewe ubutumire kuri twitter, nawe yabusubirije kuri yo agira ati “Ndabyishimiye musaza wanjye, ntabwo nzabasha kuza kuri iki gihe,nzaza ubutaha. Nkwifurije indi myaka myinshi, Isabukuru nziza.”

Miss Mutesi Jolly usanzwe utigisa imbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo bye,yagarutsweho na benshi bibaza uburyo yakwanga ubutumire bw’umwana w’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umujenerari ukomeye, usanzwe ari n’inshuti ye nk’uko byitangarijwe na Gen Muhoozi.

Bamwe mu bakoresha twitter, bashimye icyemezo cye cyerekana ko agomba kwihesha agaciro ariko abandi nabo atarakwiye gusubiza muri buriya buryo.

Uwitwa FelixUwimana Hirwa ati “Kuri Jolly, Uretse kuba ko ndi umukunzi wawe, unsuzuguje General. Ku bw’icyubahiro afite, wari kumusubiriza ku giti cye (DM).”

- Advertisement -

Undi nawe wiyita Ikiraka Gishyushye ati “Ndatekereza ko mbere yo kuba Generale ni umuntu, kuki se we atamutumiriye mu gikari,akabishyira kuri twiiter ?Agatebo ugererwamo setu Mutesi Jolly nta kosa afite.”

Lambo Sgwiza Rutemba ati “Jya wihesha agaciro rata mukobwa mwiza,nta kugurukana n’ibiguruka byose.Icyemezo cy’ubwenge.”

Uwiyita Cruella nawe ati “Wari kumusubiriza mu gikari cye ni ukuri Jolly”

Franz ati “Inama yihuta kuri Jolly “ Ubutaha nujya gufata icyemezo,ugahakana nk’ubwo butumire, ntukazabishyire kuri twitter,ku karubanda,uzace mu gikari cye, umusubize ku giti cye.”

Hari abandi nabo basanga kuba Miss Mutesi Jolly yamusubirije kuri twitter nta kosa ririmo kuko nawe yari yaherewe ubutumwa kuri twiiter.

Miss Jolly amaze iminsi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko hari abagabo yise “Inyana z’imbwa” ibintu bitashimishije benshi bafashe nk’ikirango cy’ikinyabupfura gike.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Mata 2022, Miss Mutesi Jolly yanditse ubutumwa kuri Twitter buvuga ko kuba uwo uri we bisaba kugira umwihariko.

Yagize ati “Kuba uwo uri we ni umwihariko kandi ni byo bikugira icyo uri cyo.Nubwo kuba uw’agaciro bisaba icyiguzi runaka ariko byombi birahenze cyane.Ba uwo uri we, gira imyitwarire iboneye kandi urangwe n’indangagaciro.”

Mu birori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, byatumiwemo abantu benshi b’ingeri zitandukanye,bikazaba kuri iki cyumweru.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ntacyo aratangaza ku butumire bwe bwanze na Miss Jolly

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW