MK Isacco azahurira na Kitoko mu gitaramo kizabera mu Bufaransa

Umuhanzi w’umunyarwanda MK Isacco utuye mu Bufaransa azaririmba mu gitaramo azahuriramo na Kitoko Bibarwa, kizavangwamo imiziki na Dj Tura.

Umuhanzi Isaac Murwanashyaka ukoresha amazina y’ubuhanzi ya MK Isacco utuye mu Bufaransa

Ni igitaramo giteganijwe ku wa  02 Nyakanga 2022 muri Gymnase Saint Sernin mu Mujyi wa Toulouse.

Aba bahanzi bazaririmba mu kirori cyo kwishimira uwegukanye igikombe mu mikino ya Basketball y’Abanyarwanda n’Abarundi batuye ku mugabane w’Uburayi.

Iyi mikino ya European Basketball igiye kuba ku nshuro ya kabiri, ikazabera mu Mujyi wa Toulouse mu Bufaransa.

Kitoko na MK Isaaco bazaririmba nyuma y’imikino mu mugoroba wo kwishimira intsinzi no gusabana.

MK Isacco yabwiye UMUSEKE ko nk’umuhanzi uhagaze neza kandi uyoboye Diaspora France, iki gitaramo azahuriramo na Kitoko kizaba ari umuriro.

Ati “Kuko akora akazi keza kandi aranakunzwe, ku ruhande rwanjye ni igihe cyo kwerekana ko nshoboye byo ku rwego rwo hejuru, hari hashize kandi igihe nta gitaramo nkoreye mu miryango y’Abanyarwanda n’abandi.”

Uyu muhanzi kandi ategerejwe mu gitaramo cy’amateka mu rugendo rwe rwa muzika kizaba kuwa 30 Mata 2022, cyateguwe na Trace Africa mu bikorwa bizwi nka Foire de Paris biba buri mwaka.

Ati “Urumva nawe kugirirwa ikizere na Televiziyo Mpuzamahanga n’indi ntera, birasaba ko nzitwara neza kuko hari n’indi miryango ishobora guhita ifunguka.”

- Advertisement -

Muri iki gitaramo azahuriramo n’abahanzi bakomeye baturuka muri Afurika n’abatuye i Burayi.

Uretse iki gitaramo, MK Isaaco ku wa 23 Nyakanga 2022 ategerejwe mu Mujyi wa Paris aho azaririmba mu gitaramo abanyamideli, bazaba bamurika imideli igezweho muri ÉTÉ (Icyi).

Biteganijwe kandi ko MK Isacco ku wa 30 Kanama 2022 azatarama mu Mujyi wa Rennes.

MK Isacco azwi mu ndirimbo nka Zunguza yakoranye na Lil Saako, Urampagije, Malaika, Cheza n’izindi.

Uyu muhanzi ni umwe mubakomeje kuzamura Ibendera ry’u Rwanda ku mugabane w’Uburayi by’umwihariko mu gihugu cy’Ubufaransa aho atuye n’umuryango we.

Urupapuro rwamamaza iki gitamao MK Isacco azahuriramo na Kitoko
Muri iki gitaramo MK Isacco azahuriramo n’umuhanzikazi Queen Kassy

Reba amashusho y’indirimbo Zunguza MK Isacco yakoranye Lil Saako

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW