Muhanga: Ahubatse Gereza hagiye gushyirwa inyubako zizahindura umujyi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko igishushanyombonera cy’Umujyi kigaragaza ko aho Gereza iri hagiye kubakwa ibyumba by’inama n’ibibuga abaturage bazajya bidagaduriraho.
Gereza ya Muhanga yubatse mu mwaka wa 1973

Iki gishushanyombonera cy’Umujyi wa Muhanga, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ubu, kigaragaza ko Gereza ya Muhanga igiye kwimurwa ikajyanwa mu Murenge wa Muhanga.

Ubuyobozi buvuga ko ibikubiye muri iki gishushanyombonera, harimo ahagenewe inganda, amashyamba, ibibuga by’umupira ndetse n’Imiturire.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bateganya kwimura Gereza igahabwa ubundi butaka izakoreraho.

Ati ” Ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere na Minisiteri y’Umutekano byaratangiye, aho dutekereza kuyishyira hagomba kuba hari umutekano usesuye nibyo tuzabanza kunoza.”

Mayor yavuze ko ari umushinga ukiri muto ariko uzagenda ukura bitewe n’amikoro uko azagenda aboneka hiyongereyeho imyanzuro izava muri ibi biganiro.

Ubuyobozi buvaga kandi ko usibye kwimura Gereza, buteganya gushyira inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi munsi y’ikibuga cy’indege zo mu bwoko bwa Drones ho mu Murenge wa Shyogwe.

Izo nganda kandi zizubakwa hafi y’umuhanda ugana mu majyaruguru y’Akarere mu Murenge wa Cyeza.

Ubuyobozi bukavuga ko buzatandukanya inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, n’inganda zitunganya sima, amasafuriya, amakaro n’imyenda kuko zo zatangiye kubakwa mu cyanya cy’inganda ho mu Murenge wa Nyamabuye.

Gereza ya Muhanga yubatswe mu mwaka wa 1973 icyo gihe inyubako z’abaturage zari nke, ubu Gereza iri hagati y’ishuri, Kiliziya ya Paruwasi Gatolika yo mu Ruhina, ndetse n’Umudugudu witiriwe uw’Abacamanza uherereye muri ako gace Gereza yubatsemo.

- Advertisement -
Abayituriye bakifuza ko yimurirwa ahandi nkuko byakozwe no ku yandi magereza yari yubatse mu Mijyi itandukanye.
Isambu ya Gereza izaba yubatsemo ibyumba byakira inama n’ibibuga by’imyidagaduro
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Muhanga