Musanze ikomeje kuza imbere mu mikino y’abafite ubumuga

Abakinnyi bakomoka mu Karere ka Musanze bakomeje kuza imbere y’abandi muri shampiyona y’imikino ngororamubiri y’abafite ubumuga.

Imikino ngororamubiri ni iy’ingeri z’abantu zose harimo n’abamugaye

Ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022 mu Akarere ka Musanze, habereye imikino ibanziriza iya nyuma muri shampiyona y’imikino ngororamubiri y’abafite ubumuga, hashakwa itike yo kuzakina imikino ya nyuma.

Akarere ka Bugesera kazakira imikino ya nyuma ya shampiyona y’abafite ubumuga mu mikino ngororamubiri, biteganyijwe ko izaba tariki 20 Gicurasi 2022.

Iyi shampiyona y’imikino ngororamubiri ku bakinnyi bafite ubumuga, yakinwe mu buryo bw’ibyerekezo (Phase) aho Uturere twegeranya twabanje guhura hagati ya two.

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda [National Paralympic Committee], yahisemo ubu buryo mu rwego rwo korohereza abanyamuryango mu bijyanye n’amikoro.

Mu buryo yakinwemo muri uko guhuriza hamwe Uturere twegeranye, ku wa Gatandatu tariki 16 Mata, Akarere ka Musanze kahuriye hamwe n‘aka Gicumbi bakinira kuri stade Ubworoherane iherereye i Musanze.

Abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye muri buri cyerecyezo ni bo bazakurwamo abarusha abandi amanota n’ibihe bajye ku mikino ya nyuma.

Abitwaye neza muri buri cyiciro:

1. Sitting Throwing/Javelin (gutera umuhunda yicaye)

- Advertisement -

Mu bagabo: Ndayishimiye Ernest (Musanze): 27,53m
Abagore: Mutuyimana Chantal (Musanze):16,13m

Gutera ingasire yicaye (Sitting Throwing/Disc):

Abagabo :Ndayishimiye Ernest(Musanze): 16,73m
Abagore:Uwayezu Dansile (Musanze) 11,71m

Shot put (Uburyo bwo gutera kure ikiremereye):

Abagabo: Ndayishimiye Ernest (Musanze): 9.80m
Abagore: Mutuyimana Chantal (Musanze): 5,89m

2. Standing Throwing (Gutera Jevelin, Disque yicaye):

Abagabo: Nyaminani Viateur (Gicumbi): 31,80m
Abagore: Bayisenge Alphonsine (Gicumbi): 24,26m –

Disque (Ingasire): Abagabo-Ndahiro Jean Claude (Musanze):19,37m

Abagore: Bayisenge Alphonsine (Gicumbi):14,40m

Short status mu bagabo: Kagiraneza Noheli (Musanze): 6,37m

Short stustus mu bagore: Uwitije Claudine (Musanze):16,24m

Shot put mu bagabo: Dukuzimana Patrique (Burera): 9,39m

Shot put mu bagore: Uwiringiyimana Agatha: 6,88m

Short status mu bagabo: Kagiraneza noheli (Musanze): 15,20m

Short status mu bagore: Uwitije Claude (Musanze): 6,30m

Icyiciro cyo gusiganwa ku maguru (Abagore):

Metero 100:1.Mukandayisenga Valentine (Musanze): 18″03
Metero 200: Uwiduhaye Clementine (Musanze): 30″42
Metero 400: Uwiduhaye Clemantine (Musanze): 1’05″85

Icyiciro cyo gusiganwa ku maguru (Abagabo):

Metero 100: Ndayisenga Jean Claude (Musanze): 12″22 wa
Metero 200:Ndayisenga Jean Claude (Musanze): 27″99
Metero 400: Nitibizi Emmanuel (Musanze): 55″33
Metero 1500: Tuyiringire Lemogene (Musanze): 5’10″05

Ubwo baba bitegura guhaguruka ngo basiganwe ku maguru
Abafite ubumuga na bo bafite ubushobozi bwo gutera kure ibiremereye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW