UEFA Champions League: PSG yavuye mu Budage amaramasa

Igitego cya Nicolas Füllkrug cyafashije Borussia Dortmund  gutsinda Paris Saint Germain mu mukino ubanza wa 1/2 cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi, UEFA Champions League wabereye kuri Signal Iduna Park, mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

Umukino watangiye amakipe yombi anganya, ndetse anarema uburyo bw’ibitego. Ousimane Dembélé wa PSG na Marcel Sabitzer wa Dortmund babonye amahirwe yo kuba bafungura amazamu hakiri cyane ariko ntibayabyaza umusaruro.

Byasabye gutegereza umunota wa  36 kugira ngo Dortmund ihagurutse abakunzi bayo barenga  ibihumbi 80 bari baje kuyishyigikira. Ni igitego cyavuye kuri myugariro Nico Schlotterbeck wateye umupira muremure imbere, wakirwa neza na Füllkrug wahise awucuma asiga ba myugariro ba PSG, ubundi ahita awushyira mu izamu.

Dortmund yakomeje kotsa igitutu izamu rya PSG, ndetse mbere gato y’uko bajya kuruhuka byashobokaga ko Sabitzer atsinda igitego cya kabiri ariko ku bw’amahirwe y’Abafaransa umunyezamu Donnarumma aratabara.

Les Parisiens itigeze itera ishoti na rimwe mu izamu rya Dortmund mu gice cya mbere, yatangiranye ingufu nyinshi igice cya kabiri cy’umukino.  

Hakiri kare cyane bashoboraga kugombora, ariko Kyliane Mbappe na Ashraf Hakimi amahirwe akomeye babonye bayatera inkingi z’izamu.

Nubwo  PSG yari iri gusatira cyane, Dortmund na yo ntiyigeze iha agahenge ubwugarizi bwayo, by’umwihariko nk’amahirwe abiri yandi akomeye  Füllkrug yongeye kubona arayahusha.

Mu minota ya nyuma ngo umukino ugane ku musozo, Dembele na Vitinha bahushije ubundi buryo bukomeye bwari kubaha igitego.

Nyuma y’aho gato, Julian Brandt na we yagerageje gutera mu izamu ku mupira mwiza yari ahawe na Sancho, witwaye neza cyane muri uyu mukino, ariko Marquinhos  araryama umupira arawitambika.

- Advertisement -

Dortmund yarinze neza igitego cyayo birangira itahukanye impamba y’igitego 1-0 izerekezanya i Paris mu mukino wo kwishyura uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa Dortmund, Edin Terzic, yatangaje ko yishimiye imikinire y’abasore be ndetse ko bimuha icyizere cyo kuzagera ku mukino wa nyuma. Ati “Abahungu banjye bakinnye umukino mwiza. Babonye amahirwe menshi yo kuba batsinze ibindi bitego ariko ntibyakunze.”

Yakomeje agira ati “Uko bakinnye biraduha icyizere ku mukino wo  kwishyura uzabera i Paris. Dufite amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma.”

Imikino yo kwishyura muri iri rushanwa bakunze kwita iry’Abagabo, izakinwa mu Cyumweru gitaha ku wa Kabiri no ku wa Gatatu.

Igitego cya Nicolas Füllkrug, cyahesheje intsinzi Dortmund
Bagiye gushimira abari baje kubashyigikira
Abafana ba PSG bari bayiherekeje mu Budage
Wari umukino urimo gucungana
Jordan Sancho yafashije Dortmund
Abakinnyi ba Dortmund bahise bajya gushimira abafana ba bo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW