Ngoma: Umusirikare wishe umugore we yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, ku wa Kabiri tariki ya 19 Mata, 2022 bwasabiye Sergeant Major Niyigabura Athanase wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuna, gufungwa burundu nyuma yo kumushinja icyaha cyo kwica umugore we, Uwamahoro Josephine bari babyaranye abana batatu.

Sergeant Major Niyigabura Athanase yasabiwe gufungwa burundu

Iki cyaha akurikiranyweho cyabaye kuwa 26 Werurwe, 2022, mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

Uyu musirikare usanzwe ubarizwa muri Batayo ya 109 mu ngabo z’Igihugu, yasabye uruhushya rwo kujya gusura umuryango we, maze nyuma y’iminsi ibiri ageze mu rugo, ashaka abakozi bamwubakira inkingi z’urugo (igipangu ari naho amakimbirane yatangiriye).

Icyo gihe umugore we yamubwiye ko atabyemera kuko batari babyumvikanyeho, mu gihe mbere yari yamusabye ko yamwubakira inzu acururizamo, kugira ngo ijye imufasha kurihira abana.

Uyu mugabo yamenyesheje inzego z’ibanze ko hari ibyo batumvikana n’umugore we, maze zimusaba ko yakemura ibibazo bafitanye.

Uyu mugabo yaje kujya mu kabari ataha mu masaha y’ijoro yasinze maze mu gicuku, avuga ko adashobora kwihanganira agasuzuguro k’umugore.

Mu gitondo ubwo umugore yari gutegura amafunguro nibwo yakubise urushyi umugore we, amujyana hanze, amukubita hasi, umugabo amujya hejuru, niko gufata ifuni ayimukubita mu mutwe kugeza apfuye.

Mu byo Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira iki gihano ni uko yabikoze yabigambiriye.

Mu iburanisha ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Mata, 2022 ryabereye mu ruhame, Sergeant Majoro Niyigabura, yisobanuye avuga ko yabikoreshejwe n’umujinya bityo ko asaba imbabazi.

- Advertisement -

Ati “Namukubise urushyi maze kurumukubita afata umwase agiye kuwunkubita mu mutwe ndawukinga, ubwo umujinya wahise uzamuka, nahise nkora muri bya biti harimo agasuka nkamukubita mu mutwe. Ariko mu by’ukuru nabitewe n’umujinya mwinshi.”

Umucamanza yabajije Sergeant Major Niyigabura impamvu atamuretse mu gihe yari amaze kugwa hasi.

Yisobanura avuga ati “Mu by’ukuri sinamenye ngo namukubise rimwe cyangwa kabiri, nabitewe n’umujinya nari mfite.”

Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu bimenyetso bugaragaza by’uko yari abigambiriye birimo kuba yarakoresheje ifuni mu kumwica ndetse no kuba atararekeye gukomeza kumukubita.

Mu bindi bushingiraho, birimo kuba yari yaravuze ko amwica maze akishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB maze busaba ko yafungwa burundu hagendewe ku bimenyetso.

Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje ko umwanzuro uzatangarizwa mu ruhame ku wa 25 Mata, 2022 saa sita z’amanywa.

Uru rubanza rwabereye mu ruhame

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW/Rwamagana