Niyibizi Ramadhan muri umunani bashobora kwinjira muri APR

Umukinnyi wa AS Kigali, Niyibizi Ramadhan ugiye kumara umwaka umwe akinira iyi kipe, ari mu bakinnyi umunani APR FC yaganirije ndetse bashobora kuzayijyamo umwaka utaha w’imikino.

Niyibizi Ramadhan ugiye kumara umwaka muri AS Kigali nawe ari mu muryango winjira muri APR FC

N’ubwo umwaka w’imikino mu Rwanda utararangira, ntibikuraho ko ikipe zatangiye kurambagiza abakinnyi zifuza kuzakinisha umwaka utaha w’imikino.

Nk’ibisanzwe, APR FC iba iri imbere mu zifuza abakinnyi beza, cyane ko iyi kipe ikinisha Abanyarwanda beza kurusha abandi.

Iyi kipe y’Ingabo izinjiza abakinnyi bashya bagera kuri umunani inarekure abandi bazasimbura.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko abo bakinnyi umunani bashobora kuzinjira muri APR FC, ari Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports, Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan ba AS Kigali, Nyarugabo Moïse wa Mukura VS, Siméon na Tharcisse ba Gorilla FC, Niyigena Clément wa Rayon Sprts na Fiston wa Marines FC.

Mu bakinnyi bagifite amasezerano mu makipe yabo, ikipe y’Ingabo yiteguye kuzayagura bijyanye n’ibiyakubiyemo.

Abakinnyi bashobora kuzasohoka muri iyi kipe y’Ingabo, ni Tuyisenge Jacques uzaba usoje amasezerano, Itangishaka Blaise, Nizeyimana Djuma ushobora gutizwa na Mugunga Yves ibye bitarasobanuka neza kugeza ubu.

Abandi ni ingimbi iyi kipe yari yazamuye ariko zishobora kuzatizwa mu yandi makipe.

Gusa amakuru avuga ko umutoza yamaze gushyikiriza abayobozi urutonde rw’aba bakinnyi yifuza n’abo atifuza, mu gihe azaba akiri umutoza mukuru w’iyi kipe.

- Advertisement -

Kuba hari abakinnyi bashya barindwi bazinjira muri APR FC, byashimangiwe n’umuyobozi w’iyi kipe, Lt. Gen Murabakakh Muganga n’ubwo atavuze amazina y’abo bakinnyi. Ibi kandi bisobanura ko hari n’abandi bazabisikana na bo.

Ati “Muri barindwi tuzabonamo abagendanye n’ibyo twifuza bitewe n’abo turekuye, kugira ngo baze buzuze umubare w’abo dukeneye.”

Uyu muyobozi yanavuze ko umwaka ushize iyi kipe yari kuba yaguze abakinnyi 15, ariko haba izindi mpamvu zatumye batagurwa. Yavuze kandi ko hari abakinnyi b’iyi kipe barambagijwe n’izindi kipe ariko hari ibitaratungana neza ngo bagende.

Ishimwe Fiston wa Marines FC ari mu bashobora kwinjira muri APR FC
Tuyisenge Jacques ntabwo yatanze umusaruro yari yitezweho muri APR FC
Ishimwe Christian ukina mu bwugarizi ibumoso ari mu bashobora kugurwa na APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW