Nkomezi Alex wakiniye APR FC agiye kurushinga

Umukinnyi wo hagati wa Mukura VS, agiye kurushinga ndetse yamaze gusohora ubutumire ku bazaza mu bukwe bwe na Murinda Nome Claudine.

Nkomezi na Murinda bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu Ugushyingo mu 2020

Tariki 5 Ugushyingo 2020, nibwo Nkomezi Alex usanzwe ukina hagati mu kibuga, yasezeranye imbere y’amategeko na Murinda Nome Claudine. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa wa Kigabiro mu Akarere ka Rwamagana.

Nyuma y’uku gusezerana kw’aba bombi, Murinda yahise asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko amaze imyaka isaga 15 ari ho atuye.

Nk’uko bigaragara mu mpapuro z’ubutumire, ubukwe bwa Nkomezi na Murinda buteganyijwe tariki 8-9 Nyakanga 2022. Gusaba no gukwa bizaba tariki 8 Nyakanga, mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 9 Nyakanga.

Uyu musore wari wasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri ariko akahakina umwe gusa, yahise asubira muri Mukura VS yaherukaga guhesha igikombe cy’Amahoro mu 2018. Iyi kipe y’i Huye yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe bw’aba bombi, bazahita berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ari ho Murinda asanzwe atuye.

Nkomezi yigeze kwambara igitambaro
Nkomezi Alex yakiniye APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW