APR yongeye kwambura Rayon Sports umufana ukomeye

Umwe mu bari abakunzi ba Rayon Sports ukomeye, Sarpongo w’I Nyamirambo, yayiteye umugongo yerekeza muri mukeba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, ni bwo byagiye ku mugaragaro ko umwe mu bafana ba Rayon Sports wisiga amarangi, abazwi nk’aba-hooligans, Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo, yerekeje muri Mukeba.

Amashusho n’amafoto yagiye hanze agaragaza uyu mufana ari ku biro bya APR FC, yakirwa n’abarimo Chairman w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Col Richard Karasira, ndetse n’Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga ku rwego rw’Igihugu muri iyi kipe uzwi nka Songambele.

Sarpong yarekeje muri APR FC nyumay’ubutumwa busezera ku Ba-Rayons, yari yanyujije kuri WhatsApp status ye, agira ati “Abo twabanye muri Rayon Sports mwarakoze, ubwo tuzahure mu bundi buzima.”

Sarpong yari amaze imyaka 11 ari umukunzi wa Gikundiro ndetse wisigaga amarangi mu gihe iyi kipe yakinnye.

Mu bandi bivugwa ko baganirijwe ngo babe bakwerekeza gufana iyi kipe yambara umukara n’umweru harimo Nkunda Match w’i Kirinda. Gusa binyuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahakanye iby’aya makuru.

Ati Nitandukanyije n’ibiri kuvugwa hanze aha, no mu bitangazamakuru ko ari mu muryango werekeza i Shyorongi.”

Yakomeje agira atiNjye ndi Umu-Rayon kandi imba ku mutima no mu maraso.”

Si ubwa mbere abashyushyarugamba ba Rayon Sports baba bagiye muri mukeba kuko no muri Mata 2022, Malayika uzwi cyane muri Rayon Sports na we yari yatangaje ko agiye gushaka ibyishimo muri APR FC, ibyo yavugaga ko yaburiye muri Rayon Sports.Gusa Nyuma gato, yaje gusubira muri Rayon Sports ndetse anabisabira imbabazi.”

- Advertisement -

Mu bandi bagiye muri APR FC, barimo n’uwitwa Eric uzwi nka Papa Baloteli, we utarigeze asubira inyuma.

Yakiriwe n’abarimo Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira
Sarpong yamaze gutangira Ubuzima bushya
Bamutembereje ku Biro by’ikipe
Yerekanywe na Songambele

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Comments ( 2 )
Add Comment
  • Didi

    Yewega Sadi weee, ngo APR yambuye Rayon Umufana ukomeye , ubu se Sarpong yari akomeye mu ki? Ni nkawe cyagihe iyo bandika ngo Umuseke.rw wambuye Isango umunyamakuru ukomeye😃😃 Ubu se ko wahavuye amakuru ntagitangwa Kandi neza kurushaho, na Sarpong ntakizabuza Rayon gufanwa

  • Byinzuki Jean Baptiste

    Kandi ubu wasanga ibikona byishyimye ngo bitwaye umufana?