Abasifuzi Mpuzamahanga bahawe imikino y’izirwana n’Ubuzima

Abasifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima Rhadia na Uwikunda Samuel, bahawe umukino uzahuza Étoile de l’Est ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona na Marines FC itaremeza 100% ko izaguma mu Cyiciro cya Mbere na Sunrise FC na Gorilla FC ziri kurwana n’ubuzima.

Imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’Amaguru mu bagabo, yabimburiwe n’uwahuje Kiyovu Sports na Mukura VS ku wa Kane tariki ya 25 Mata, zikanganya igitego 1-1.

Kuri uyu wa Gatanu, hateganyijwe umukino umwe ugomba guhuza Police FC na Bugesera FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino wahawe Ngabonziza Jean Paul uraba ari hagati mu kibuga, Ndayisaba Said usanzwe ari Mpuzamahanga na Intwari Alain Vicky, baraba bari ku ruhande mu gihe Kayitare David araba ari umusifuzi wa Kane.

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata, hateganyijwe imikino itatu.

Muhazi United vs Rayon Sports: Ni umukino uzabera kuri Stade ya Ngoma Saa Cyenda z’amanywa.

Nizeyimana Is’haq azaba ari hagati mu kibuga, Mutuyimana Dieudonné usanzwe ari Mpuzamahanga na Habumugisha Emmanuel, bazaba bari ku ruhande mu gihe Rwagasana Sudi azaba ari umusifuzi wa Kane.

Musanze FC vs Amagaju FC: Uyu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane Saa Cyenda z’amanywa.

Nshimyumuremyi Abdallah azaba ari hagati mu kibuga, Bwiriza Nonati usanzwe ari Mpuzamahanga na Muhire Faradji, bazaba bari ku ruhande mu gihe Ruzindana Nsoro usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umusifuzi wa Kane.

- Advertisement -

AS Kigali vs Etincelles FC: Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Ni umukino wahawe Umutoni Aline usanzwe ari mpuzamahanga, uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Valery na Ndagijimana Peace Eric bazaba bari ku ruhande mu gihe Musoni Henry azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mata, hateganyijwe imikino itatu.

Sunrise FC vs Gorilla FC: Uyu mukino ufite igisobanuro kinini, cyane ko aya makipe yombi ari kurwana no kudasubira mu Cyiciro cya Kabiri.

Uzabera kuri Stade ya Nyagatare izwi nka Gologota, Saa Cyenda z’amanywa. Wahawe Uwikunda Samuel usanzwe ari Mpuzamahanga, uzaba ari hagati mu kibuga.

Karangwa Justin usanzwe ari Mpuzamahanga na Mukirisitu Ange Robert bazaba bari ku ruhande, mu gihe Nsabimana Céléstin azaba ari umusifuzi wa Kane.

Étoile de l’Est vs Marines FC: Uyu mukino uri mu ikomeye, kuko amakipe yombi ntarizera ko azaguma mu Cyiciro cya Mbere. Uzabera kuri Stade ya Ngoma Saa Cyenda z’amanywa.

Wahawe Mukansanga Salima Rhadia uzaba ari hagati mu kibuga, Ishimwe Didier usanzwe ari Mpuzamahanga na Ndayambaje Hamdan bazaba bari ku ruhande, mu gihe Irafasha Emmanuel azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Gasogi United vs APR FC: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Wahawe Nkinzingabo JMV nk’umusufuzi wo hagati, Safari Hamiss na Murangwa Sandrine usanzwe ari Mpuzamahanga, bazaba bari ku ruhande mu gihe Rulisa Patience usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umusifuzi wa Kane.

Imikino y’umunsi wa 28 ya shampiyona, izasiga ku kigero cya 90%, hamenyekanye amakipe abiri azamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, mu gihe igikombe cya shampiyona cyo cyamaze kwegukanwa na APR FC.

Mukansanga Salima yahawe umukino w’ikipe ziri kurwana n’ubuzima
Uwikunda yahawe urubanza rukomeye!

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW