Nyagatare: Barashima Leta yabafashije kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ubwanikiro bw'ibigori (Archives)

Abahinzi bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko bamaze gutera imbere babifashijwemo no gufata neza umusaruro no kuwongerera agaciro binyuze muri gahunda zo guhunika neza umusaruro wabo.

                                       Bishimira ko umusaruro wabo utacyangirika nka mbere

Aba bahinzi bavuga ko mbere bakoraga ubuhinzi bwa mpinge ndamuke badafite icyizere cy’ejo hazaza. Bashima gahunda zashyizweho zibafasha gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga bubateza imbere.

Mbere y’uko bamenya imihingire mizima, ngo bari bazi ko ubuhinzi ari umwuga uciriritse.

Bemeza ko ubwanikiro hamwe n’imashini zumisha imyaka bahawe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bakigishwa no guhangana n’ubumara bwa aflatoxin (uruhumbu) byabarinze ibihombo baterwaga no kwangirika k’umusaruro wabo.

By’umwihariko, abagore bavuga ko bikuye mu bwigunge binyuze mu buhinzi bwa kinyamwuga, amafaranga bakura mu buhinzi bayakoresha mu igenamigambi rizamura umuryango n’igihugu muri rusange.

Musabyimana Clementine, Umuyobozi wungirije wa koperative CODPCUM yo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare yagize ati “Iyo ngeze mu rugo nganira n’umutware nkamuha amakuru y’ibyo nahozemo, amafaranga yavuyemo tukayacunga neza tukayakorera igenamigambi rituzamura.”

Bitwayiki Etienne ukora ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo mu Murenge wa Karama, avuga ko mu myaka itanu amaze akora uyu mwuga amaze kwiteza imbere.

Ati “Ntabwo ari ibintu byo gukabiriza, njye nabigiyemo nkiri urubyiruko ariko ubu umuryango umeze neza, turiteza imbere biragaragara.”

Avuga ko mbere batarabona ubwanikiro umusaruro wabo wangirikaga, ibyo bezaga n’ibyo bagezaga ku isoko wasangaga 30% byabahombeye.

- Advertisement -

Ati “Wasangaga bisigaye hasi cyangwa imvura ikabyangiza, uruhumbu (Aflatoxin) ugasanga rwabifashe, ubu umusaruro wacu ntabwo ucyandura.”

Perezida wa Koperative CODPCUM, Semakura Cyprien, avuga ko abanyamuryango babonera ifumbire ku gihe ndetse n’imbuto zibafasha kongera umusaruro.

Avuga kandi ko nyuma yo guhabwa amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu buhinzi byazamuye umusaruro wabo ku buryo bufatika.

Ni amahugurwa bahawe n’umuryango CDI ukorera mu Turere  6 two mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (Belgian Development Agency,  Enabel).

Semakura ati “Byahinduye byinshi ku bijyanye n’umusaruro n’iterambere ry’umuhinzi kandi n’isoko rirahari nta kibazo.”

Usibye kubona ifaranga ngo byagabanyije igwingira ry’abana, gutakaza ubuzima ndetse n’igabanuka ryo kudakura kw’amatungo kubera ikibazo cy’ubumara bwa Aflatoxin mu myaka.

Perezida wa Koperative CODPCUM Semakura Cyprien avuga ko bamaze kwiteza imbere ku buryo bufatika

 

Kuradusenge Phocas, Perezida wa Koperative KOHIIKA ikorera mu Murenge wa Karama ifite abanyamuryango 52 bakora ubuhinzi kuri Hegitari 200 avuga ko basigaye bahinga bazi imbuto nziza n’imbi ndetse bafite n’isoko.

Yemeza ko amahugurwa ya CDI yagiye akangura abahinzi benshi kuko mbere bahingaga ariko ntibabone inyungu bakuye mu buhinzi.

Ati “Dufite abafashamyumvire ibyo twahuguwe na CDI bakabigeza ku banyamuryango, imyumvire yarazambutse mu banyamuryango.”

Abahinzi b’ibigori bashima gahunda zashyizweho na Leta y’u Rwanda zatumye umusaruro ufatwa neza ndetse wongererwa agaciro, ku buryo basigaye bakora mu buryo bwa kinyamwuga.

Umuyobozi wa RAB mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, Kagwa Evalde avuga ko Leta yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro ureke kwangirika.

Akarere ka Nyagatare kahawe ingengo y’imari ingana na Miliyari 1.2Frw yo kubaka ibikorwa remezo byo gufata neza umusaruro.

Kagwa Evalde avuga ko umusaruro wangirikaga mbere yo kubaka ibikorwa remezo byo gufata neza umusaruro wagabanutse.

Kugeza ubu muri aka Karere, habarurwa ubwanikiro bw’ibigori bugera ku 176 ndetse n’imbuga zo kwanikaho 68. Ni mu gihe mu gihugu hose kuva mu mwaka wa 2019 hamaze kubakwa Ubwanikiro 1453 n’imbuga zo kwanikaho 567.

Kagwa Evalde Umuyobozi wa RAB mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo

Abahinzi basobanukiwe uburyo bwo guhangana na Afraxotin
Kuradusenge Phocas, Perezida wa Koperative KOHIIKA ikorera mu Murenge wa Karama

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW