Nyamasheke: Abana birera bafashwa na ‘Strive Foundation’ bakuwe mu bwigunge

Abana birera bo mu miryango 89 yo mu Mirenge yo mu Karere ka Nyamashake bafashwa n’umuryango Strive Foundation barashima ko bamaze kuva mu bukene bukabije byatumaga batagera aho abandi bari.

Aba bana birera bubakiwe inzu zo kubamo bahabwa n’amatungo

Bavuga ko uyu muryango wagaruye ibyishimo mu miryango yabo bakaba bafite icyizere cy’ejo heza.

Uyu muryango wa Strive Foundation ufasha abana birera gukomeza amashuri, kububakira inzu zo guturamo, kuboroza amatungo, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza no kubigisha uko bakwikura mu bibazo bya buri munsi.

Niyigena Claudette wo mu Kagari ka Kagatamu mu Murenge wa Bushenge, yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi be bamaze imyaka 7 bitabye Imana , ubuzima bari babayemo bwari bugoye ariko ubu babonye umubyeyi.

Ati “Strive nayimenye maze kugira ibyago, inyishyurira amashuri, yanyubakiye inzu, bampa amatara yo gucana, inyoroza inka banishyura ubwisungane mu kwivuza, ndabashimira barangobotse.”

Umugwaneza Germaine wiga mu mwaka wa Kabiri muri Gs Giheke mu Karere ka Rusizi yagize ati “Mama amaze gupfa twari tubayeho mu buzima bukomeye inzu yaratuguyeho, twasibaga ishuri tukajya guhingira amafaranga, ubu niga neza ntasohowe.”

Uwitwa Kamugisha Audrelle uvuka mu bana 6 avuga ko ubu banywa amata nyuma yo gutabwa n’ababyeyi.

Ati “Ibikenerwa ku ishuri no murugo bitangwa na Strive Foundation, batwigisha no kwizigamira no guhinga ibintu bitandukanye, baduhaye n’inka tunywa amata.”

Muramira Bernard uyobora umuryango wa Strive Foundation asaba abagenerwa bikorwa kubyaza umusaruro ibyo bahabwa bakiteza imbere kuko inkunga zidahoraho.

- Advertisement -

Ati” Tuributsa abagenerwabikorwa bacu inkunga ntizihoraho, turabasaba kwirwanaho cyane bazibyaza
umusaruro zizagire icyo zibagezaho”.

Strive Foundatio yatangiye imirimo yayo mu Rwanda muri 2003 ikorera mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Huye, Gatsibo, Ngoma na Nyagatare.

Uyu muryango w’abana birera wahawe amatungo magufi, bavuga ko Strive Foundation ibitaho cyane
Ubu banywa amata, imibereho yarahindutse

 

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW/Nyamasheke