Nyamasheke: Polisi yarashe abasore 2 bakekwaho kwica umukobwa

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Mata 2022, nibwo aba basore babiri barasiwe mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke bahita bapfa.

Imbunda-AK47

Uwimpuhwe Denis w’imyaka 18 na Nsengimana Paul w’imyaka 20 bakekwagwaho kwica Nyampinga Eugenie wacuruzaga Me2U bakaba baranamwambuye amafaranga na telefoni.

Amakuru yatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mme Mukamasabo Appolonie aganira na bagenzi bacu ba Bwiza.com yavuze ko bariya basore barashwe bagerageza gutoroka.

Mukamasabo Appolonie yabwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko bagerageje kurwanya Abapolisi bakaza kwiruka, “umupolisi arasa mu kirere banga guhagarara aribyo byabakurijemo kuraswa bagapfa.”

Yagize ati “Mu iperereza baje no kubazwa imyenda bamwishe bambaye, saa kumi n’imwe z’igitondo (05h00 a.m) cyo ku wa 19 Mata, 2022 bavuga ko bagiye kuyerekana hamwe na sim card ebyri bamwambuye. Bavugaga ko babihishe mu bisheke byinshi bihinze hafi y’ishyamba ryo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Gatare mu Murenge wa Macuba.”

Yakomeje avuga ko bahageze aho kubyerekana batangira gushaka kurwanya Abapolisi bari babaherekeje.

Ati “Muri uko guteza akavuyo bariruka, umupolisi arasa mu kirere ngo bahagarare baranga barakomeza bayabangira ingata, umupolisi abonye nta kindi yakora nyine arabarasa.”

UMUSEKE wagerageje kuvugana n’Abayobozi ku bijyanye n’abandi bantu bari bafashwe bakekwaho kwica Nyampinga bagera ku 8, ni ba bo bararekuwe ariko ntibabashije kutwitaba.

Twari no kubabaza uko byagendekeye undi musore wa gatatu witwa Ishimwe Steven na wemeye ko yagize uruhare mu kwica uriya mukobwa.

- Advertisement -

Gusa, Mme Mukamasabo Appolonie uyobora Akarere ka Nyamasheke yabwiye Bwiza.com ko abishwe bari basanzwe barananiranye.

Yavuze ko bajyanywe mu bigo ngororamuco nka Iwawa ariko birananirana bakomeza “kujujubya abaturage babacuza utwabo.”

Tariki ya 13 Mata 2022, nibwo urupfu rwa Nyampinga Eugenie w’imyaka 26 rwamenyekanye nyuma yo kwicwa atewe icyuma mu muhogo, umurambo we ukabonwa na se wari uherekeje umushyitsi.

Nyampinga yari asanzwe ari gapita mu mirimo ya VUP mu Murenge wa Kilimbi avukamo, nimugoroba yakoraga akazi ko gucuruza ama-inite (Me2U) muri santeri y’ubucuruzi ya Kamina mu Kagari ka Cyimpundu.

Yishwe ubwo yarimo ataha ageze mu kayira kari mu murima w’ikawa muri metero 200 ngo agere iwabo.

Tariki 14 Mata 2022, iperereza ryahise ritangira abantu 8 batabwa muri yombi, gusa batatu barimo aba babiri barashwe bemeye urupfu rwe banasanganwa telefone ebyiri za nyakwigendera, igikapu yari afite ndetse banatanga amakuru y’aho bahishe icyuma bakoresheje bamwica n’amafaranga ibihumbi 200Frw bamwambuye.

IVOMO: Bwiza.com

UMUSEKE.RW