Nyarugenge: Yafatiwe mu nzu y’abandi yagiye kwiba

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yagaruje amafaranga ibihumbi 410 yari yibwe umucuruzi w’inyama, uwayibye yafatiwe mu nzu.

Amapinguamapingu

Aya mafaranga yafatanwe uwitwa Jean Claude Tuyisenge wafatiwe mu nzu icururizwamo inyama n’uwitwa Twagirimana Rachid, nyuma yo kuyinjiramo akoresheje urufunguzo rw’urucurano.

Byabereye mu Murenge wa Gitega, Akagali ka Kora, Umudugudu wa Kora.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera, yavuze ko aya mafaranga yagarujwe nyuma y’aho uyu mucuruzi ahamagaye atabaza ko yibwe.

Yagize ati: “Ku wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe, Polisi yakiriye amakuru avuye ku wari wibwe ko ageze aho acururiza inyama abona inzu irakinguye, kandi ko abona harimo umuntu imbere.”

Polisi yahise itabara isanga koko amakuru ari impamo, nyiri kwibwa yavugaga ko yarajemo ibihumbi 560Frw, ariko Polisi isatse Tuyisenge imusangana ibihumbi 410Frw mu mufuka w’imyenda yari yambaye, yahise afatwa arafungwa.

SSP Kabera yashimiye uwatanze amakuru yatumye uyu wibye afatwa, anihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka, kuko birangira bafashwe bagafungwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge ngo hakurizwe amategeko, amafaranga yari yibwe yashyikirijwe nyirayo.

 

- Advertisement -

Ibyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW