OIF yoherereje mu Rwanda abarimu 45 bagiye kwigisha Igifaransa

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata, 2022 u Rwanda rwakiriye abarimu 45 boherejwe nUmuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Aba barimu boherejwe kuzamura ururimi rw’igifaransa mu Rwanda

Aba uko ari 45, biyongera ku bandi 24 bamaze igihe bahugura abandi barimu basanzwe bigisha uru rurimi mu mashuri atandukanye y’Igihugu.

Umuyobozi ushinzwe ururimi rw’Igifaransa n’uruhurirane rw’imico muri OIF, Nivine Khaled yavuze ko hatoranywa abarimu mu bihugu bikoresha Igifaransa bagaragara ko bafite ubushobozi mu kugira uruhare mu myigishirize y’uru rurimi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko bitezweho umusaruro wo kumenyekanisha Igifaransa.

Yavuze ko ubu bufatanye buzarushaho gutuma Abanyarwanda bamenya uru rurimi.

Yagize ati “Kugira ngo uku kwihuza kugere ku musaruro bigomba kunyura no mu ikoreshwa neza ry’indimi z’amahanga. Ikoreshwa ry’indimi nyinshi si amahitamo ahubwo ni kimwe mu bikenewe n’igihugu cyose gikeneye gutera imbere mu buryo bwihuse kandi burambye.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’Abarimu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Mugenzi Ntawukuriryayo Leon,yavuze ko mu barimu basanzwe bigisha igifaransa harimo abataracyize neza bityo ko  bakazabatyaza  kugira ngo gikoreshwe neza mu mashuri.

Ati “Ni abaje kudufasha kongera ubumenyi bw’abarimu basanzwe bigisha urwo rurimi n’abanyeshuri .Barimo abaje kongerera ubushobozi abarimu n’abazajya mu mashuri  bakigisha. Bazashyirwa mu mashuri nderabarezi (TCC) kugira ngo bigishe abarimu b’ejo[hazaza] kugira ngo bamenye urwo rurimi hakiri kare.”

Uyu muyobozi yatangaje ko igifaransa kigiye kujya kibazwa no mu kizamini cya Leta kandi kigiye guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugira ngo igifaransa gikundwe n’abanyeshuri kandi bakimenye.

- Advertisement -

Mu masezerano Guverinoma y’uRwanda yasinyanye na OIF arimo ko u Rwanda ari rwo ruzajya rwishyura aba barimu 45.

Ikindi ni uko aba barimu batazahembwa kimwe n’abarimu b’imbere mu gihugu.

Aba barimu baturuka mu bihugu  birimo Cote d’Ivoir, Gabon, RDC, Mali, Togo, Cameroun, u Burundi, Burkina Faso n’u Bufaransa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangije gahunda y’Igihugu y’Imyigishirize y’Igifaransa mu mashuri.

Iyi gahunda y’imyaka ine, izatwara miliyoni icumi z’amayero, asaga miliyari 10Frw.

Ni gahunda Leta y’uRwanda ifatanyijemo n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Agence Francaise de Development), igamije guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda no gutuma Abanyarwanda bisanga ku ruhando Mpuzahanga.

URwanda n’uBufaransa, umubano wifashe neza. Muri Gicurasi 2021, nibwo Perezida w’uBufaransa,Emmanuel Macron,yaje mu Rwanda, ibintu byaciye amarenga ko ugiye kurushaho gutera imbere.

Nyuma y’aho umubano w’uRwanda n’uBufaransa ujemo agatotsi,bimwe mu bikorwa by’uBufaransa biri mu Rwanda byagiye bidindira. Muri ibyo harimo Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyafunzwe.Ariko nyuma yaho uzahukiye cyarongeye cyirafungurwa ndetse kuri ubu gifasha abatari bake.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW