P. Kagame ari muri Zambia, biteganyijwe ko hasinywa amasezerano atandukanye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Kagame yakiriwe mu mujyi wa Livingstone

Perezida Paul Kagame yageze muri Zambia, yakiriwe na Perezida Hakainde Hichilema ku kibuga cy’indege kitwa Harry Mwaanga Nkumbula International Airport, mu mujyi wa Livingstone akaba ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida Kagame yakiriwe mu mujyi wa Livingstone

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byasohoye amafoto, Abakuru b’Ibihugu byombi bari kugirana ibiganiro bya babiri, nyuma yabyo harasinywa amasezerano anyuranye ajyanye n’ubufatanye.

Intumwa ziri kumwe n’Abakuru b’Ibihugu zirasinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ibigo by’Imisro n’Amahoro ku ruhande rwa Zambia n’u Rwanda.

Harasinywa n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu, ajyanye n’ubufatanye mu by’ubuzima, n’ay’ishoramari asinywa hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’urwego rw’iterambere muri Zambia (Zambia Development Agency (ZDA).

Abakuru b’Ibihugu byombi baganira

Ibihugu biranagirana amasezerano mu by’ubuhinzi, mu bijyanye n’uburobyi, gufata neza umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.

Perezida Paul Kagame na Perezida Hakainde Hichilema n’umugore we, Mutinta Hakainde barasura amasumo ya Victoria, ari ku ruzi rumwe mu nini muri Africa, rwa Zambezi hakaba haba inyamaswa zinyuranye n’ubwoko butandukanye bw’ibiti.

Umujyi barimo ni uw’ubukerarugendo

Umunsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Perezida Paul Kagame azasura ibice bitandukanye by’ubukerarugendo birimo Mosi-oa-Tunya National Park, agace kari mu murage w’isi ugengwa na UNESCO, ndetse azasura ikiraro kiri kuri Zambezi kitwa Kazungula Bridge, ahubatswe umuhanda usanzwe, n’inzira ya gariyamoshi iri ku rubibi rwa Zambia, Botswana, Namibia na Zimbabwe.

Azasoza uruzinduko rwe ku Nyubako z’umupaka uhuriweho, Kazungula One Stop Border Post.

- Advertisement -

AMAFOTO@Village Urugwiro Twitter 

UMUSEKE.RW