Peace Cup: Urucaca rwitwaye neza, Rayon Sports na Police Fc ziratsikira

Imikino ibanza ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka yakinwaga Kiyovu Sports aba ariyo yonyine yegukanye amanota atatu andi makipe aranganya.

Kiyovu Sports yatsinze Marine FC

Kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Mata 2022, nibwo habaga imikino ine ya kimwe cy’umunani cy’igikombe cy’Amahoro cya 2022, maze amakipe ya Rayons Sports na Police FC ziranganya.

Mu mikino yabaye ikipe ya Kiyovu Sports yari yagiye kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu gusura ikipe ya Marine FC, niyo yabashije kwegukana intsinzi itsinze Marine FC igitego 1-0.

Igitego rukumbi cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Nshimiyimana Ismail bita Pichou ku munota wa 18.

Ni mu gihe kuri stade Ubworoherane mu Karereka Musanze, Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa na Musanze FC, mu Karere ka Gicumbi naho habereye undi mukino wa 1/8 aho Gicumbi FC yanganyaga na Bugesera FC 0-0.

Undi mukino wabaye La Jeunnesse yari yasuwe na Police FC y’umutoza Frank Nuthali wakozwe mu jisho inanirwa kubona atatu mu mukino ubanza, uyu mukino warangiye amakipe anganyije ibitego 2-2.

Police FC yatsindiwe na Usengimana Faustin na Hakizimana Muhadjili naho La Jeunesse itsindirwa na Abdul  Kayiranda ku munota wa 16 na Olivier ku munota wa 26.

Indi mikino ibanza ya 1/8 iraba kuri uyu wa Kabiri, aho APR FC izasura Amagaju FC, Gasogi United irakira Sunrise, Etincelles na AS Kigali naho Etoile de L’Est y’i Ngoma yakire Mukura VS.

Tariki ya 1 Mata 2022 nibwo amakipe yamenye uko azacakirana mu mikino ya 1/8, imikino yo kwishyura izakinwa tariki 19 uku Kwezi.

- Advertisement -

Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro niyo iserukira gihugu mu mikino nyafurika iherekeje ikipe yatwaye shampiyona.

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW