Perezida Kagame yafashe mu mugongo Kenya ku rupfu rwa Kibaki

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame yihanganishije Kenya n'umuryango wa Mwai Kibaki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Mwai Kibaki muri ibi bihe bikomeye barimo.

Perezida Kagame yihanganishije Kenya n’umuryango wa Mwai Kibaki

Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Mwai Kibaki n’abaturage ba Kenya, Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko ibikorwa bye birimo kwishyira hamwe ku Akarere bizahora byibukwa.

Yagize ati “Nihanganishije abaturage ba Kenya n’umuryango wa Perezida Kibaki. Umuhate we mu guhindura ubukungu bwa Kenya ndetse n’akazi ke mu kwihuza kw’akarere bizahora byibukwa n’ibisekuruza byinshi. Abanyarwanda bari kumwe na Kenya muri ibi bihe.”

Urupfu rwa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa gatatu wa Kenya rwamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, tariki 22 Mata 2022, bitangajwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Mwai Kibaki yatabarutse ku myaka 90 y’amavuko. Yabaye Visi Perezida wa Kenya hagati ya 1978-1988 ku butegetsi bwa Daniel Arap Moi.

Mu 2002 nibwo yatorewe kuba Perezida wa Kenya, aho benshi bemeza ko yazanye politike yo kuzahura ubukungu bw’iki gihugu bwari bwarazahaye, azana impinduramatwara mu burezi, ateza imbere ibikorwaremezo ndetse n’itegeko nshinga rirubahirizwa.

Gusa nyuma y’amatora ya 2007, ubuyobozi bwe bwanenzwe imvururu zahitanye abarenga igihumbi. Mu 2013 nibwo yarangije manda ze ebyiri.

Mu myaka ye ya nyuma, Mwai Kibaki akaba yararanzwe ‘ indwara za hato na hato, kugeza aho yaguye mu bitaro bimwe byo mu Bwongereza.

Mu 2002 nibwo Mwai Kibaki yatorewe kuba Perezida wa Kenya

NKURUNZIZA JEAN BAPTISTE / UMUSEKE.RW

- Advertisement -