Rubavu: Abanyeshuri batatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022,mu Murenge wa Nyakiriba  mu Karere ka Rubavu, habereye impanuka y’ikamyo ifite puraki RAD227 V yari itwawe na Harindintwari Jean Bosco.

Iyi kamyo yajyaga i Goma yaguye ifunga umuhanda igihe gito

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,SSP Irere Rene, yavuze ko iyi kamyo yavaga iKigali yerekeza iGoma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,inyuze mu Karere ka Rubavu.

SSP Irere yavuze ko “iyo kamyo yageze Nyakiriba mu saa kumi n’ebyiri za mu gitondo itwaye ibyuma bya ferabeto,irenga umuhanda maze ikubita umukingo,kabine na Karisori biratandukana ku buryo  shoferi na tandiboyi we witwa Bisingizo Deogratias bakomeretse ariko hari n’abandi bana batatu bakomeretse bari bagiye ku ishuri,.”

Yavuze ko abakomeretse uko ari batanu bajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Mutura ya kabiri kugira ngo bitabweho n’abaganga.

SSP Irere yavuze  kandi ko Polisi iri mu iperereza ngo imenye icyateye iyo mpanuka, no kuba yataye umuhanda.

Yasabye abakoresha umuhanda kwigengesera mu gihe bageze ahantu hashobora kubatera ibyago kandi bakirinda umuvuduko ukabije.

Yagize ati“Abatwara ibinyabiziga bajya bagendera ku muvuduko bitewe naho bageze. Bakitondera ibihe by’imvura nk’ibi,ahantu hari amakona, cyangwa ahantu hacuritse ariko tukanagira inama abakoresha umuhanda barimo abanyamaguru ko bajya bagendera hirya y’ahantu hakunze hari ibyago nk’aho.”

Nyuma y’iyo mpanuka uyu muhanda  Nyabihu -Rubavu wabanje gufungwa gato gusa Polisi itangaza ko kuri ubu wabaye nyabagendwa.

 

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW