Rubavu: Abana bagwiriwe n’inkangu ntabwo baraboneka

Inzego zitandukanye zifatanyije n’abaturage mu Karere ka Rubavu zikomje gushakisha abana babiri bagwiriwe n’umusozi bitewe n’inkangu, umunsi umwe ushize  bashakishwa  nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Ubuyobozi bukomeje gushakisha abana bagwiriwe n’inkangu

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Mata 2022, mu masaha ya mu gitondo nibwo abana babiri Uwiduhaye Clementine w’imyaka 5 na Bigenimana Cyprien w’imyaka 6 bo mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Kavomo, Umudugudu wa Huye, mu Karere ka Rubavu bagwiriwe n’inkangu bagiye kuvoma ku mugezi uri munsi y’umusozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aaron yabwiye UMUSEKE ko igikorwa cyo gushakisha abo bana gikomeje, kiri gukorwa n’abaturage ndetse n’izindi nzego.

Yagize ati “Ntabwo bari baboneka, turacyabashakisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yihanganishije imiryango ya ba nyakwigendera gusa abasaba kudatura ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Turihanganisha imiryango yabuze abana babo kandi tubabwira ko Akarere kifatanyije na bo, ariko tubwira abaturage na none, umuntu ujya gutura yirinde ahantu hashobora guteza ibibazo ndetse n’abaturiye ahantu hashobora guteza ibibazo bahimuke, noneho dufatanye gutera amashyamba ndetse n’ibindi bikorwa bidufasha kurwanya isuri.”

Uyu muyobozi yari yijeje abaturage ko mu rwego rwo gushaka igisubizo cyirambye hari gahunda yo kwimura abaturage batuye ahantu habashyira mu kaga.

Rubavu: Abana bagwiriwe n’inkangu ntabwo baraboneka

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW