Ubuyobozi bwa Kangaroo Tours &Travel isanzwe izwiho gutembereza ba mukerarugendo no gutegura ibitaramo bwabwiye UMUSEKE ko bateguye ‘Silent Disco’ igamije kwishimana n’abakozi izabera mu Karere ka Rubavu.
Iki gitaramo cya Silent Disco izaba kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gicurasi 2022 mu Karere ka Rubavu kazwiho umwihariko wo gusendereza ibyishimo abanyabirori.
Iki gitaramo kizabera ahazwi nka Calibri Taverne Resto Bar hafi y’ahahoze Kaminuza ya UTB i Gisenyi.
Intego nyamukuru y’iyi Silent Disco ni ukwishimana n’abakozi ,by’umwihariko iyi Kompanyi itembereza ba mukerarugendo igamije kugaragaza ubwiza bw’aho abantu bakwiriye kuruhukira muri kariya Karere k’Ubukerarugendo.
Jean Paul Imanirankunda nyiri Kangaroo Tours & Travel akaba n’umunyamakuru wa BTN Tv yabwiye UMUSEKE ko bateguye iyi Silent Disco bifashishije abahanzi bo mu Karere ka Rubavu n’abavanga imiziki, mu rwego rwo kugira ngo basusurutse abantu baho n’abazaturuka hirya no hino mu gihugu.
Abavanga imiziki bazwi muri kariya Karere barimo Selekta Daddy na Dj Boben bitezweho gushyira mu bicu abazitabira iyi Silent Disco.
Abahanzi barimo itsinda rya The Same rimenyerewe mu myidagaduro nyarwanda bazaririmba muri iyi Silent Disco.
Iki gitaramo umuhanzikazi Visha Keiz ari mubashyizwe ku rutonde rw’abazasusurutsa abazakitabira .Azwiho ubuhanga mu kubyina aho yabaye mw’itsinda ry’abakobwa babyinira Shebbah Kalungi wo muri Uganda.
Abateguye iki gitaramo bavuga ko hitezwe ibindi byamamare muri kiriya gitaramo mu rwego rwo kurushaho kwishima.
- Advertisement -
Jean Paul yagize ati “Harimo abantu benshi n’ibyamamare muri filime nabo bazaba bahari, kuko ni umunsi wo kugira ngo abantu baganire ku mishinga, ni silent disco ntabwo ari bya bintu by’urusaku.”
Kwinjira muri iyi Silent Disco ni amafaranga 5000 y’uRwanda ugahabwa na Headphone yo kumviramo umuziki uyunguruye.
Hateguwe kandi igabanywa ry’ibiciro by’ibinyobwa bikorerwa mu Rwanda.
Umuntu wese wifuza kujya muri iyi Silent Disco aturutse mu Mujyi wa Kigali bazahagurukira i Nyabugogo guhera ku wa Gatandatu kugeza ku munsi nyirizina w’igitaramo aho hashyizweho imodoka izafasha abantu ku bijyanye n’ingendo.
Abo muri Kigali basura imbuga nkoranyambaga za Kangaroo Tours&Travel bagahabwa amakuru y’urugendo rugana i Gisenyi muri iki gitaramo cyangwa bagahamagara 0788369320.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW