Abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango batewe impungenge n’ibyonnyi bimaze igihe byibasira iki gihingwa bigatuma bahingira mu bihombo.
Abafite iki kibazo cy’ibyonnyi ni abahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Kizibere mu Murenge wa Mbuye muri aka Karere ka Ruhango, bavuga ko hari udusimba tumeze nk’imungu tujya mu giti cya kawa tukagicukura, ibi bituma n’izibashije kwera iyo ugonze igiti usarura gihita kivunika.
Baganira na Radio Huguka, bavuze ko iyo umuyaga uhushye cyangwa bagakora ku giti gihita kivunika, gusa ngo hari n’ibindi byonnyi bimaze igihe kitari gito byibasira kawa ku buryo batakeza neza uko bikwiye.
Uyu muhinzi agira ati “Ikawa hano nizo zidufatiye runini ariko nta musaruro tukibona kubera ibyonnyi, hari indwara yitwa Gikongoro ituma ikawa ihinduka umuhondo, mu gihe cyo gutukura ngo yere igahita yuma wajya gusarura ugasanga byarumye wanakoraho bikihungura.”
Undi ati “Hari indwara y’amayobera yaje tutazi, igiti gisa n’icyatobaguritse ku buryo kimera nk’umuheha. Niyo cyaba cyeze iyo ukigonze gihita kivunika nta musaruro ukuraho. Bakore ubushakashatsi tumenye uko iyo ndwara twahangana nayo kuko dukorera mu bihombo.”
Uyu nawe atuye mu Kagari ka Kizibere nawe ahinga Kawa, agira ati “Ubundi kawa zisigaye zicwa n’ubusimba bujyamo bukazimunga, iyo ugonze cya giti cya kawa kiriho imiteja gihita kivunagurika. Urumva ko ni ikibazo gikomeye bagerageza bakadushakira umuti wo gutera kuri izi kawa.”
Aba bahinzi bose bahuriza ku gusaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, ko cyabafasha kubashakira igisubizo kuri ibi byonnyi kuko imyaka igiye kuba itatu umusaruro ari hafi ya ntawo.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe igihingwa cya Kawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, Nkurunziza Alex, avuga ko basanzwe bafite imiti baha abahinzi ku buntu mu gihe hari ibyonnyi byibasiwe kawa. Gusa aba bahinzi ba Kizibere mu Murenge wa Mbuye kuva ikibazo bakimenye bagiye gukorana n’Akarere ka Ruhango barebe iby’iyi ndwara.
Yagize ati “Indwara zo mu ikawa zo tugenda tuzumva mu Turere dutandukanye ariko imiti irahari ndetse dutangira ubuntu, ariko ubuyobozi bw’Akarere buratwandikira butumenyesha ko hari indwara tugafatanya gukora igenzura twasanga indwara ihari tugahita dutanga imiti ifasha abahinzi. Ikibazo cya Kizibere muri Mbuye ntacyo narinzi ariko tugiye kohereza abakozi bacu baze mu igenzura, nidusanga iyo ndwara ihari turabaha imiti. Tugiye gukorana n’Akarere mu minsi mike tube twageze kuri abo bahinzi.”
- Advertisement -
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, giherutse kugaragaza ko mu Cyumweru gishize kinjije amadorali y’Amerika 839,595 avuye kuri Mega Toni 196.8 za Kawa yoherejwe mu mahanga mu bihugu nk’Ububiligi n’ahandi mu Burayi. Igiciro ku kiro cya kawa cyari amadorali y’Amerika 4.2 ku kilo.
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW