Aba bajyanama bakavuga ko guhindura iyi sura n’umwanya Akarere kabonye aribyo bagiye gushyiramo imbaraga binyuze mu cyumweru cy’ubujyanama mu baturage.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ruhango Rwemayire Rekeraho Pierre Claver uyoboye itsinda ry’abajyanama avuga ko mu minsi 7 bagiye kumara bagiye gukorana ibiganiro n’inzego zitandukanye kugira ngo barebe aho imitangire ya serivisi itanoze.
Yagize ati ”Dushingiye kuri ubwo bushakashatsi bwa RGB twifuza guhindura ahavugwa imitangire ya serivisi mibi, abaturage bagahabwa serivisi nziza kuko aribo bari ku isonga.”
Rwemayire yavuze ko bazibanda mu bigo bya Leta, iby’igenga kubera no mu nzego z’Ubuyobozi kuko aha ariho abaturage bakunze kwaka serivisi bashaka.
Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Mugorewase Rachel ntego y’iki cyumweru igamije kugira inama izo nzego zitandukanye kugira ngo zikosore aho bitagenda bityo umwanya Akarere kabonye urusheho kuzamuka.
Ati “Twigabanyijemo amatsinda 6 kuko tudashaka ko hari serivisi isigara inyuma.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko mu bigo Nderabuzima no mu Mavuriro(Poste de Santé) hirya no hino muri aka Karere, abaturage ariho bakunze gutunga agatoki ko serivisi zihatangirwa zitabageraho nkuko babishaka.
Ati ”Usibye mu bigo Nderabuzima no mu Mavuriro abaturage bitotombera ko serivisi bahabwa ari mbi, no mu biro by’ubutaka barahavuga.”
Habarurema yavuze ko Abajyanama twifuza ko basuzuma muri serivisi zose, ariko bazibande cyane muri serivisi z’ubuzima no mu butaka.
- Advertisement -
Mu minsi 7 Abajyanama b’Umurenge wa Ruhango bazamara basuzuma ibirebana n’imitangire ya serivisi, bazagenzura ibigo by’amashuri, abikorera, amabanki, inzego za Leta, serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi, Hoteli, Resitora n’ibikorwaremezo birimo amateme n’imihanda.