Ruhango: Hagaragajwe imishinga izana impinduka ku bahatuye

*Umushinga wo gutiza inyubako Kaminuza y’ubukerarugendo imyaka 20
*Umushinga wa PRISM uzubakira Akarere isoko n’ibagiro ry’amatungo magufi n’ivuriro bigezweho.

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagiranye n’UMUSEKE buvuga ko uyu mushinga wo gutiza Kaminuza y’ubukerarugendo ((University of Tourism and Business Studies) inyubako Akarere bise ”Ruhango Ikeye side View” bigamije guha akazi abantu benshi, no kwishyurira minerval abanyeshuri 5 buri mwaka ku buntu.

Inyubako Akarere kagiye gutiza Kaminuza y’ubukerarugendo imyaka 20, yuzuye itwaye Miliyoni 700 Frw

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko usibye guha akazi abaturage, no kwishyurira abanyeshuri 5 bakomoka mu Miryango itishoboye, iyi Kaminuza izongera izindi nyubako ziyongera kuri iyi batijwe.

Yagize ati ”Inyubako tugiye kubatiza ntabwo yonyine ihagije bazubaka izindi nyubako.”

Mayor Habarurema avuga ko iki cyemezo cyo gutiza Kaminuza iyi nyubako y’Akarere cyemejwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, ishyikirizwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kugira ngo ayifateho umwanzuro kandi yarabyemeje.

Gusa uyu Muyobozi yavuze ko iki cyemezo n’amasezerano bagiranye na Kaminuza, kizashyirwa mu bikorwa nyuma yuko Inama Nkuru y’Uburezi(HEC) ibyemeje mu buryo bwa burundu.

Ubuyobozi buvuga kandi ko kuba iyi Kaminuza ifite ishami ry’ubukerarugendo ari akarusho kuko mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo nta handi hari iri shami.

Ubuyobozi bwavuze ko hari n’Umushinga ugiye kubakira Akarere isoko, ibagiro, n’ivuriro ry’amatungo magufi uzaba ufite ingengo y’Imali itubutse ikabakaba miliyari y’amafaranga y’uRwanda.

Hakiyongeraho imirimo yo kubaka umuhanda wa Kaburimbo kuri ubu yatangiye, ufite uburebure bwa kilometero kimwe na metero 200 mu Mujyi wa Ruhango uzanyura ku isoko rya kijyambere ugana ku biro by’Akarere.

- Advertisement -

Cyakora hari bamwe bifuza ko muri ayo masezerano Abajyanama bagiranye na Kaminuza, hiyongeraho gahunda y’igenamigambi ry’indi myaka 5 kuko mu igenamigambi rikubiye mu masezerano bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere, harimo ko igenamigambi iyi Kaminuza ifite ari iryo imyaka 15 kandi amasezerano ari ay’imyaka 20.

Inyubako Akarere kagiye gutiza Kaminuza y’ubukerarugendo mu myaka 20 yuzuye itwaye miliyoni zirenga 700 z’amafaranga y’uRwanda.

Ubuyobozi bukavuga ko abatuye Akarere ka Ruhango, batagomba gushyira imbere ibijyanye n’inyungu ishingiye ku mafaranga y’ako kanya, ahubwo ko bakwiriye kureba inyungu ishingiye ku mubare w’ibikorwaremezo birimo kubakwa muri aka Karere.

Umuhanda wa Kaburimbo ufite uburebure bwa kilometero kimwe na metero 200 watangiye gukorwa

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/RUHANGO