Rulindo: Imibiri 3 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Mvuzo

Imibiri itatu y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakuwe aho yari ishyinguye ijyanwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo, mu Murenge wa Murambi.

Rulindo imibiri itatu yimuwe ishyingurwa mu cyubahiro

Uru rwibutso rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 6,700 bishwe muri Jenoside.

Tariki 7 Mata 2022, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Rulindo byatangijwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri itatu y’umukecuru n’abuzukuru be babiri yimuwe aho yari ishyinguye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yihanganishije Abanyarwanda n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba  gufatana urunana mu gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi ndetse no guha agaciro ibikorwa byo kwibuka Jenoside.

Ati “Twihanganishije Abanyarwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki ni igikorwa kireba buri Munyarwanda wese, ni amateka afite uko yagenze kandi abiha kuyagoreka ntibishoboka. Buri wese akwiye kubiha agaciro.”

Meya Mukanyirigira Judith yasabye abanyarwanda guha agaciro ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mukanyirigira Judith ashimira ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame ku gikorwa gikomeye cyo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yasabye urubyiruko kugera ikirenge mu cyabo mu gusigasira ibyagezweho, Ababyeyi abibutsa ko bakwiye gufasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kumenya amateka yabaye no guhangana n’abayapfobya.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rulindo Murebwayire Alphonsine, yashimiye Leta y’u Rwanda ku ntambwe yateye mu gufasha abarokotse Jenoside, asaba abaturage bazi ahaba hakiri imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro gutanga amakuru y’aho iri kugira ngo na yo ishyingurwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse abasa kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kubaho.

- Advertisement -

Yanasabye ubufatanye mu kwamagana abagipfobya n’abahakana Jenoside. Ibi bikajyana no kuba hafi, gufata mu mugongo abarokotse Jenoside  no kubungabunga inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside kandi bigakorwa igihe cyose aho kuba gusa muri iyi minsi 100.

Gahunda y’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Rulindo iteganyijwemo gahunda zinyuranye harimo ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu nsengero, mu bigo bya Leta n’abikorera.

Hazibukwa kandi ku mugezi wa Nyabarongo ahiciwe Abatutsi bakajugunywamo ndetse hasurwe Intwaza 7 za Rulindo ziri mu mpinganzima mu Karere ka Bugesera.

Tariki ya 13 Mata icyumweru cy’icyunamo kizasorezwa ku Murenge wa Rusiga ku Rwibutso rwa Rusiga hashyingurwa imibiri 2 y’Abatutsi harimo umwe wabonetse mu Murenge wa Shyorongi n’undi wari uhashyinguye mu buryo butajyanye n’igihe.

Akarere ka Rulindo nako kabayemo igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho muri Komine Mbogo Abatutsi batangiye kwicwa abandi barameneshwa.

Hashyizwe indabo ku mva hunamirwa n’Abatutsi bishwe muri Jenoside
Gutangiza icyunamo mu Karere ka Rulindo byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW